00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lil Wayne ari kuvugwa mu rukundo n’umutetsi we (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 October 2024 saa 01:11
Yasuwe :

Umuhanzi Lil Wayne uri mu baraperi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kuvugwa mu rukundo n’umukobwa usanzwe ari umutetsi we.

TMZ yatangaje ko uyu muhanzi ari gukundana n’uyu mukobwa witwa LeahAngelie Murphy, batangiye gukorana mu 2023 nk’umutetsi we nyuma yo gutandukana n’undi wamukoreraga.

Iki kinyamakuru kivuga ko umubano w’aba bombi watangiye gukomera nyuma gato y’igihe batangiraga gukorana, ndetse kugeza ubu bakaba bakiri kumwe.

LeahAngelie Murphy yimutse aho yari atuye mu Mujyi wa Los Angeles yiyemeza gusanga Lil Wayne muri Louisiana aho asanzwe aba ngo amwitaho amasaha 24 ku yandi mu minsi irindwi nta gutandukana, cyane ko biri mu nshingano ze nk’umutetsi we.

Uyu muraperi ngo aheruka gukorera isabukuru uyu mukunzi we ndetse nyuma yaho bajyana kwishimisha muri ‘Skate park’ mu Mujyi wa Los Angeles. Uyu mukobwa anamaze iminsi agendana na Lil Wayne mu bitaramo amaze igihe yitabira.

Umutetsi LeahAngelie Murphy aravugwa mu rukundo na Lil Wayne
Lil Wayne ni umwe mu bahanzi bakomeye ku rwego rw'Isi
Uyu mukobwa asigaye abana na Lil Wayne mu nzu imwe
Lil Wayne w'imyaka 42 aravugwa mu rukundo n'umukobwa mushya
Uyu mukobwa afite imyaka 35

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .