00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Li John yakuye kuri YouTube indirimbo yakoreshejemo abana batarageza imyaka y’ubukure

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 December 2024 saa 08:44
Yasuwe :

Umuhanzi Li John ubifatanya no gutunganya indirimbo, yakuye kuri YouTube indirimbo ye nshya yari yashyize hanze; agaragaza ko hari umwana wagaragayemo abyina, umubyeyi we ntabyishimire ku buryo yashatse kumujyana mu nkiko.

Uyu muhanzi kuri uyu wa 25 Ukuboza 2025, ni bwo yari yashyize hanze iyi ndirimbo ye nshya. Iyi ndirimbo yise ‘Celebration’ yari yahuriyemo n’abandi bahanzi barimo Nahim na Sakrimhasa.

Li John yabwiye IGIHE ko mu gukora amashusho yayo bari bifashishije abana babyinamo, batarageza imyaka 18 bituma umubyeyi we amwandikira amusaba ko iyi ndirimbo yasibwa vuba na bwangu.

Ati “Uyu mwana yari yagiyemo umubyeyi we atabizi, bituma arakara nyuma yo kuyishyira hanze. Ubu turi mu biganiro nibyanga tuzashaka uko yavanwamo, cyangwa tugakora andi mashusho bundi bushya.”

Yijeje abakunzi be ko mu minsi mike iyi ndirimbo izaba yasubiye kuri YouTube. Ati “Ni impano nari nari nageneye abakunzi banjye mu minsi mikuru, rero ntabwo nakwemera ko indirimbo nabageneye iva kuri YouTube burundu.”

Reba ‘Shenge’; indirimbo Li John yaherukaga gushyira hanze yumvikanamo ijwi rya Jay Polly

Li John yakuye kuri YouTube indirimbo yakoreshejemo abana batarageza imyaka y’ubukure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .