Mu butumwa bugenewe Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo CESTRAR yatangaje kuri uyu wa 1 Gicurasi 2025, yagaragaje ko hari ibyo Leta yakoze mu kwita ku mukozi ariko igaragaza ko icy’umushahara fatizo kikiri ikibazo ku mibereho yabo.
Yakomeje iti “Turashimira Leta y’ u Rwanda ku mavugurura aherutse gukorwa mu birebana n’ubwiteganyirize bw’izabukuru aho dufite icyizere cyinshi ko iyongerwa ry’umusanzu ryabayeho rizagira ingaruka nziza cyane cyane ku bari basanzwe bafata amafaranga y’ubwiteganyirize y’intica ntikize.”
CESTRAR yagaragaje ariko ko ibyo byaje byongera uburemere ku mushahara w’umukozi na wo ubwawo utari uhagije ugereranyije n’ibiciro biri ku isoko n’ibindi byinshi by’ibanze umukozi akenera nk’ ifunguro, ingendo, icumbi, kwivuza n’ibindi, isaba Leta kugira icyo ikora.
Iti “Nk’uko tumaze igihe tubisaba, Leta ikwiriye gushyiraho uburyo buhamye bwo kuvugurura umushahara hashingiwe ku izamuka ry’ibiciro n’ihindagurika ry’agaciro k’ifaranga. Twongeye kandi kwibutsa ko gushyiraho umushahara fatizo n’ingengabihe yo kuwuvugurura itarengeje imyaka itanu, byarushaho kubungabunga imibereho myiza y’umukozi n’umuryango we, n’ubukungu bw’Igihugu muri rusange.”
CESTRAR kandi yashimye abakoresha bubahirije ibyo Leta yashyizeho bakongera ingano y’umusanzu w’ubwiteganyirize bishyurira abakozi babo, iboneraho kubikangurira abandi bakoresha basigaye byaba ngombwa Leta ikabitangaho inama cyangwa amabwiriza.
Ibipimo ku mibereho myiza y’abaturage (EICV7) byasohotse muri Mata 2025 bigaragara ko imirimo mishya ihangwa buri mwaka mu Rwanda yiyongereye iva ku mirimo 155.994 mu 2017 igera ku 358.564 mu 2024.
Umubare w’abaturage bose bakorana wo wavuye kuri miliyoni 2.9 bingana na 44.2% mu 2017 ugera kuri miliyoni 4.4 bingana na 53.5% mu 2024.
Bitewe n’ingaruka za Covid-19, ubushomeri bwari bwarazamutse bugera kuri 21.1% mu 2021 buvuye kuri 17.3% bwariho mu 2017, icyakora mu 2024 bwaramanutse bugera kuri 14.9%.
Ibyo bipimo byatumye ubukene na bwo bugabanuka buva kuri 39.8% mu 2017 bugera kuri 27.4% mu 2024.
CESTRAR ariko yasabye ko hashyirwaho uburyo bwo kugenzura ko imirimo ihangwa igira impinduka nziza ku bayikora kugira ngo hatazabaho kugendera ku mibare y’imirimo ihangwa gusa, hatitawe ku miterere n’akamaro kayo.
Yasabye kandi urubyiruko gushishikarira guhanga imirimo by’umwihariko gukoresha ikoranabuhanga harimo iry’ubwenge buhangano (AI) ariko bakirinda ko ribasimbura mu kazi ndetse isaba inzego bireba gufasha mu kugenzura ingaruka z’iryo koranabuhanga ku buzima bw’abakozi kuko rikomeje gukoreshwa cyane.
Yibukije umukozi ko atari igikoresho ahubwo ari umufatanyabikorwa mu kazi bityo ko uburenganzira bwe bugomba kubahirizwa agahabwa agaciro kamukwiye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!