Leta yiyemeje gucanira ingo nshya zirenga ibihumbi 168 mu 2020/21

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Kamena 2020 saa 07:25
Yasuwe :
0 0

Umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21, uzasiga leta icaniye ingo nshya zirenga ibihumbi 168, zifatiye ku muyoboro mugari w’amashanyarazi no ku yakomoka ku mirasire y’izuba.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi ko muri miliyari 3245.7 Frw zizakoreshwa mu ngengo y’imari ya 2020/21, harimo miliyari 122.7 zagenewe gukomeza kugeza amashanyarazi kuri bose mu rwego rwo guhindura ubukungu n’imibereho.

Yakomeje avuga ko mu biteganyijwe harimo ‘gucanira ingo nshya 118 657 zifatiye ku muyoboro rusange n’ingo 50 000 binyuze muri gahunda zo gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba’.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko hazakomeza kubakwa umuyoboro wa Mamba-Rwabusoro-Rilima uvana amashanyarazi ku ruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rwa Hakan, ruherereye mu Karere ka Gisagara.

Hazakomeza kubakwa umuyoboro uhuza u Rwanda-Burundi wa Kigoma-Ngozi; hazanakomeza kubakwa umuyoboro wa Rusumo-Bugesera-Shango.

Leta kandi yiyemeje kugeza ingufu z’amashanyarazi ahantu 240 hakorerwa ibikorwa by’iterambere n’ahatangirwa serivisi z’ingenzi, harimo amasoko, ibigo by’amashuri na santeri z’ubucuruzi.

Mu ngengo y’imari ya 2020/21, umushinga ugamije kugeza amashanyarazi ku baturage hirya no hino mu gihugu wagenewe miliyari 34.2Frw; umushinga wo kubaka umuyoboro w’amashyanyarazi wa Kigoma-Ngozi uhuza u Rwanda n’u Burundi wagenewe miliyari 9.9Frw.

Umushinga wo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wagenewe miliyari 5.5Frw; umushinga wo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi wa Mamba-Rwabusoro-Rilima wagenewe miliyari 13.3Frw.

Minisitiri Ndagijimana yatangaje ko mu gukomeza kongera ingo zifite amashanyarazi ashamikiye ku murongo mugari kuva ku gipimo cya 52% zikagera ku gipimo cya 56% mu mpera za Kamena 2020; ingo 118 071 zahawe amashanyarazi ashamikiye ku muyoboro mugari, ibigo 333 nabyo byahawe amashanyarazi, naho ingo 19 351 zahawe amashanyarazi ashingiye ku ngufu z’imirasire y’izuba.

Imirimo yo kubaka imiyoboro y’amashanyarazi ya KV 220 Mamba-Rwabusoro-Rilima ufite Km 79.3 hamwe n’uwa KV 110 Bugesera-Gahanga n’amashami n’udushami biyishamikiyeho igeze ku gipimo cya 96.5%.

Yongeyeho ko kubaka umuyoboro wa kilometero 119 ifite ubushobozi bwa KV 220 wa Rusumo-Bugesera-Shango imirimo yo kubaka igeze ku gipimo cya 50%.

Ingo zirenga ibihumbi 168 zizacanirwa muri uyu mwaka wa 2020/21

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .