00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta yijeje abafite ubumuga ko iri kwiga kuri bimwe mu bibazo bibangamiye

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 3 Ukuboza 2021 saa 08:54
Yasuwe :

Abafite ubumuga bashimiye Leta ku kuba barahawe urubuga bakajya mu nzego zifata ibyemezo, gusa bagaragaza ikibazo cy’inyubako zidafite inzira zabagenewe no kugorwa no kubona insimburangingo.

Ibi babitangaje ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru wahariwe Abafite Ubumuga mu rwego rw’igihugu, umuhango wabereye mu Karere ka Rubavu witabirwa n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafite Ubumuga, Mbabazi Olivia, yavuze ko bagifite ibibazo by’inyubako zidafite inzira zabagenewe no kuba insimburangingo zitaba ku bwishingizi mu kwivuza.

Ati “Turacyafite imbogamizi kuko hari inyubako zicyubatse mu buryo bwa kera zitarashyirwaho inzira zifasha abafite ubumuga. Hari n’ubuvuzi aho dusanga insimburangingo zigihenze kandi zikaba zitarabasha kujya mu bwisungane mu kwivuza. Turasaba leta ko yadufasha kubona insimburangingo”.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, yavuze ko hari gahunda Leta yabashyiriyeho abafite ubumuga mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo, abizeza ko n’ibindi bibazo bafite biri kwigwaho.

Yagize ati “Abafite ubumuga batabasha gukora bari muri gahunda ya VUP aho babona inkunga y’ingoboka buri kwezi ituma babasha kubaho. Mu buvuzi ibyinshi byagezweho kuva mituweli yemera kubavuza kimwe n’abafite ubumuga bw’uruhu kuko amavuta yabo adasanzwe mituweli irayagura. Ibindi biba binahenze ni ibintu tukiganira tureba uko byazakorwa.’’

Yanenze n’ababyeyi batererana abana bafite ubumuga abasaba, guhinduka kuko aba bana baba bakeneye kwitabwaho byihariye.

Imibare yo mu 2012 igaragaza ko mu Rwanda hari abafite ubumuga bari hejuru y’imyaka itanu gusubiza hejuru 446.453, muri bo abagera kuri 221.150 ni ab’igitsinagabo mu gihe abandi 225 303 ari ab’igitsinagore.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (Unicef) rivuga ko abafite ubumuga bagera kuri miliyoni 240 bakaba bagira ibibazo byihariye.

Mu bana bafite ibibazo , 53% bashobora kuba bafite ibimenyetso by’indwara z’ubuhumekero bukabije; 24% ntibakunze kwitabwaho hakiri kare; 16% ntibazi gusoma no kwandika no kubara mu gihe 47% batiga amashuri abanza naho 33% ntibiga amashuri yisumbuye n’ibindi.

Abafite ubumuga bari babucyereye ku munsi wabagenewe
Abafite ubumuga biyerekana mu mikino yo guterura ibiremereye
Abafite ubumuga bakinnye umupira w'amaguru
Abayobozi bari baje kwifatanya n'abafite ubumuga ku munsi mukuru wabahariwe
Abakoze ibikorwa bidasanzwe bahembwe
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, yijeje abafite ubumuga ko ibibazo bafite Leta iri kubyigaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .