Leta yatangiye gupima COVID-19 mu mashuri, hashyirwaho ingamba ku hazandura benshi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 16 Ugushyingo 2020 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’iy’Ubuzima zatangije ibikorwa byo gupima icyorezo cya COVID-19 mu mashuri, hatangazwa ko ahazagaragara umubare munini w’abanduye ashobora gutegekwa gufunga cyangwa ntiyemererwe kwakira ikindi cyiciro cy’abanyeshuri.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2020.

Iyi gahunda yatangajwe mu gihe hashize iminsi 14 ibyiciro bitandukanye by’amashuri abanza n’ayisumbuye bitangiye, ndetse mu minsi iri imbere n’ibindi byari bisigaye bikaba bizatangira.

Minisitiri Uwamariya yavuze ko iyi gahunda yatangijwe mu byiciro by’amashuri bitandukanye, hagamijwe kureba uko iki cyorezo gihagaze mu banyeshuri.

Yagize ati “Muri iki cyumweru hatangiye gahunda yo gupima abana mu mashuri atandukanye mu byiciro byose byatangiye, Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije muri RBC iri kugenda ifata ibipimo bitandukanye mu gihugu kugira ngo icyiciro cya kabiri cy’abanyeshuri kizagenda mu cyumweru gitaha tube tuzi neza ko icyiciro cya mbere cyatangiye nta kibazo kibayeho.”

Yakomeje avuga ko haramutse hagize abanyeshuri bigaragara ko banduye hakurikizwa amabwiriza ya Leta, ko ariko icyihutirwa atari uko iryo shuri ryahita rifungwa.

Ati “Icyateganyijwe mu mabwiriza ntabwo ari uguhita dufunga amashuri yose mu gihugu ahubwo tuzagenda tureba ahagiye haboneka ikibazo abe ariho bikorerwa.”

“Byumvikane ko niba mu kigo habonetse abana benshi barwaye abandi bagombaga kujya muri icyo kigo bazabanza babe baretse tubanze dukemure ikibazo cyagaragaye, kuko ntabwo twakorezahayo abandi bana kandi ikibazo cyagaragaye. Aho cyabonetse bizagenda gute? Ubwo ibyo biraturuka mu gisubizo tuza kubona ariko turizera ko bitaza kutubera bibi ariko biranashoboka.”

Mu mashuri baririnda ariko biragoranye

Minisitiri Dr Uwamariya avuga ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zubahirizwa mu mashuri ariko usanga hari aho bigoranye bitewe n’imyaka y’abanyeshuri n’imiterere y’amashuri.

Ati “Gufata abana ukabashyira kuri gahunda ihamye yo kuvuga ngo ntimwegerane, ntimukoraneho, mwambare agapfukamunwa, ntimukine, ni ibintu bisaba imbaraga nyinshi cyane muri rusange barabyubahiriza nutwo dupfukamunwa baradufite ariko bitabujije ko ubahozaho ijisho.”

Yakomeje avuga ko hari amwe mu mashuri atarubahirije neza ingamba zo kwirinda COVID-19 zari zarateganyijwe bitewe n’ubuto bwayo.

Ati “Biterwa n’imiterere y’ishuri, amashuri yose ntabwo asa, ushobora kuvuga ngo ahantu bacururiza ibyo kurya bigende gutya bose bakabikora kimwe ariko mu mashuri biterwa n’ishuri uko ringana n’abanyeshuri barigana. Mu mabwiriza twavugaga ko abana 23 bajya mu ishuri ariko hari aho twageze dusanga bidashoboka ariko ubu ngubu icyo dukora ni uko abana bicara ari babiri umwe akicara ku ruhande rumwe n’undi akicara ku rundi ku buryo utavuga ngo uko twabiteganyaga byarubahirijwe 100%.”

Nyuma y’amezi umunani amashuri yari amaze afunzwe ku wa 2 Ugushyingo 2020 nibwo yongeye gufungura ariko bikorwa mu byiciro.

Kuri iyi tariki hatangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu ndetse n’abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.

Ku wa 23 Ugushyingo, biteganyijwe ko hazatangira abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, n’abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane.

Hatangiye gufatwa ibipimo bya COVID-19 mu mashuri atandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .