Leta yatangiye gupima COVID-19 mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Kanama 2020 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko kigiye gukomeza gahunda yo gupima COVID-19 abanyura mu mihanda itandukanye y’Umujyi wa Kigali, hagamijwe kumenya neza ishusho y’ubwandu bw’iki cyorezo mu Mujyi.

RBC yatangaje ko iyi gahunda itangira kuri uyu wa 20 Kanama 2020, igakorerwa mu mihanda itandukanye mu turere twose tugize Umujyi wa Kigali.

Ikomeza iti "Turasaba abatuye Umujyi wa Kigali, abashoferi n’abagenda n’amaguru korohereza abakozi ba RBC boherejwe mu gikorwa cyo gupima, kugira babashe gukora iki gikorwa cy’ingirakamaro."

Ni igikorwa gitangiye mu gihe ubwandu bwa COVID-19 mu Rwanda bukomeje kwiyongera ku gipimo cyo hejuru, aho urebye mu minsi irindwi ishize, mu gihugu hose habonetse abarwayi bashya 455 ba COVID-19, mu gihe Umujyi wa Kigali wibasiwe cyane kuko wabonetsemo abarwayi 365.

Kubera ubwandu bwiganje mu Murwa Mukuru Kigali, ku Cyumweru ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gufunga amasoko ya Nyarugenge no kwa Mutangana i Nyabugogo, mu gihe cy’iminsi irindwi, ndetse abayakoramo bakomeje gusangwamo ubwandu.

Uburyo bwo gusuzuma COVID-19 muri rusange bwaherukaga mu minsi ishize, hapimwa abinjira muri Kigali n’abayigendamo. RBC ku wa 15 Nyakanga yatangaje ko mu bipimo 3911 byafashwe mu bantu batandukanye binjiraga mu Mujyi wa Kigali, habonetsemo umuntu umwe wanduye icyorezo cya Coronavirus.

Ni muri gahunda RBC yari yiyemeje yo gupima abantu nibura 5000 baba abinjira mu Mujyi wa Kigali, abarimo kuwusohokamo cyangwa abarimo kuwugendamo, hagamije kureba niba icyorezo cya Coronavirus kirimo kuzerera mu baturage bitazwi.

Ku ikubitiro mu bipimo 1181 byafashwe mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, nta na kimwe cyagaragayemo umurwayi wa Coronavirus.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura COVID-19 ni 2644, abamaze gukira ni 1698 mu gihe abitabye Imana ari 10.

Abakozi ba RBC boherejwe mu mihanda itandukanye mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .