00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta yasobanuye ibya gahunda yo gutanga doze ya gatatu y’urukingo rwa Covid-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ugushyingo 2021 saa 07:44
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yatanze ibisobanuro kuri gahunda yo gutanga urukingo rwa gatatu rwa Covid-19 (urukingo rushimangira) iteganyijwe gutangira ku itariki ya 30 Ugushyingo uyu mwaka.

Iyi Minisiteri yatangaje ko guhera ku itariki ya 30 Ugushyingo 2021 izatangiza gahunda yo gutanga doze ishimangira y’urukingo rwa Covid-19 mu Mujyi wa Kigali, ariko n’ibindi byiciro by’abantu bari mu ntara bikazagenda bigerwaho mu gihe cya vuba.

Uru rukingo ruzatangwa ku byiciro by’abakuze bafite imyaka 50 kuzamura, abafite imyaka hagati ya 30 na 49 ariko babana n’uburwayi budakira cyangwa bafite indwara zigabanya ubudahangarwa bw’umubiri, n’abakozi bo kwa muganga.

Urukingo rwa gatatu rutangwa nyuma y’amezi atandatu (iminsi 180) umuntu amaze gukingirwa byuzuye (ahawe doze ebyiri ku nkingo zikenera guterwa kabiri, na doze imwe ku rukingo rusaba guterwa inshuro imwe).

Ibikorwa byo gukingira bizakomeza gukorerwa mu bigo nderabuzima, mu bitaro by’uturere no mu bindi bice byateganyijwe gukingirirwamo.

U Rwanda rugiye gutangira gutanga urukingo rushimangira ku bageze mu za bukuru n'ababana n'indwara zidakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .