Leta yashyizeho ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutanga ibiribwa ku bagizweho ingaruka na Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Gicurasi 2020 saa 05:06
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hakozwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa ‘Ngira Nkugire Management System’ ryo kunoza gahunda yo gutanga ibiribwa hunganirwa abagizweho ingaruka na Guma mu rugo mu kwirinda Coronavirus.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga butuma abahabwa ibiribwa babarurwa ndetse n’uko babona ubufasha bigakurikiranwa byoroshye.

Ni uburyo bufasha Leta kumenya mu by’ukuri abakeneye gufashwa, aho baherereye (Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere) na nimero za telefoni, bityo bigafasha mu igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

Umujyi wa Kigali uvuga ko ‘Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bufasha leta kumenya uwemerewe gufashwa no kumenya niba ubufasha bwamugezeho n’uwo butarageraho ariko abyemerewe agahita agaragara muri iryo koranabuhanga n’ingano y’ibyo azahabwa, bityo akaba yafashwa’.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko ubu buryo butaraza byagoranaga kumenya abantu bakeneye ubufasha kurusha abandi, ndetse bikanagorana gukurikirana ibikorwa byo gushyikiriza abaturage ubwo bufasha.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, mu cyumweru gishize yavuze ko leta igiye kuvugurura imitangire y’ubufasha ku bagizweho ingaruka na Coronavirus, kandi ko ababuhabwa bazagabanuka kubera ko imwe mu mirimo yakomorewe.

Kuri uyu wa Mbere ibikorwa bya leta n’iby’abikorera, amasoko, amahoteli n’ibindi byemerewe gusubukura imirimo. Minisitiri Shyaka yavuze ko ibyo bisobanuye ko hari abari barahagaritse imirimo bagiye kuyisubiramo, bityo ko n’abahabwaga ibiribwa bagiye kugabanuka cyane ndetse bamwe mu basubiye mu kazi ahubwo bagatangira gufasha bagenzi babo.

Yavuze ko hagiye gukorwa amavugurura mu bahabwaga ubwo bufasha, ku buryo hakomeza gufashwa abo imirimo yabo igifunze, barimo abamotari badafite aho bahinga i Kigali ngo bibesheho.

Mu bice bitandukanye bya Kigali abaturage bagizweho ingaruka na Guma mu rugo bagiye bahabwa ibiribwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .