Leta yashyizeho amabwiriza yemerera abaganga gukora mu mavuriro menshi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 Ugushyingo 2020 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho amabwiriza yemerera abaganga gukorera mu mavuriro arenze rimwe no gukora mu buryo burenze bumwe aho basanzwe bakorera, hagamijwe kurushaho kunoza serivisi zihabwa abagana amavuriro ya Leta no kuyaha ubushobozi bwo gukomeza gukoresha abaganga bafite ubumenyi bukenewe ku isoko.

Ayo mabwiriza yemerera abaganga gukomeza gukorera mu mavuriro basanzwe bakoreramo nyuma y’amasaha asanzwe y’akazi, ariko serivisi batanze muri icyo gihe zikishyuzwa ku giciro kingana n’icyo mu mavuriro yigenga biri ku rwego rumwe.

Aya mabwiriza kandi yemerera abaganga n’abaganga b’amenyo gukorera mu rindi vuriro ritari irya Leta mu gihe cyabo cy’ikiruhuko cyangwa mu minsi ya week-end, aribyo bizwi nka Dual Clinical Practice mu Cyongereza.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yagize ati “Kwemerera abaganga gukora muri ubu buryo bifitiye akamaro urwego rw’ubuzima mu Rwanda, kuko bizafasha amavuriro ya Leta gukomeza gukoresha abaganga bafite ubumenyi kandi bakorana umurava, bityo n’abayagana bakarushaho guhabwa serivisi nziza.”

Hashyizweho imirongo ngenderwaho muri iyi mikorere, izatuma imirimo abaganga bakora itaba myinshi ngo irenge urugero, bityo n’ireme rya serivisi basabwa gutanga rigatakara.

Mu gihe bibaye ngombwa ko umuganga atanga serivisi mu mavuriro ya Leta arenze rimwe, ubwo burenganzira budasanzwe azajya abuhabwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Kugirango kandi serivisi zitangwa zikomeze kuba nziza ku bagana amavuriro, abaganga bazajya bemererwa kwakira nyuma y’amasaha asanzwe y’akazi, abarwayi batarenga 50% by’abo bakiriye mu masaha yagenwe y’akazi.

Minisiteri y’Ubuzima ni yo izajya iha amavuriro ya Leta uburenganzira bwo gutangiza iyi mikorere ndetse ikanemerera abaganga babisabye.

Amavuriro yifuza gutangiza ubu buryo azasabwa gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugenzura imibare y’abarwayi abaganga bakira, ibibakorerwa ndetse n’inyungu zabonetse.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko nihashira amezi atandatu iyi mikorere mishya itangiye, izakora igenzura kugira ngo hagire ibinozwa hashingiwe ku byavuye muri iryo genzura.

Iyi mikorere mishya izatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’amazi abiri Minisitiri w’ubuzima ashyize umukono ku mabwiriza agenga iyo mikorere.

Abaganga bagiye kujya bahabwa uburenganzira bwo gukora ahantu henshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .