Leta yasabwe kwihutisha ishyirwaho ry’amategeko arengera abaharanira uburenganzira bwa muntu

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 21 Gashyantare 2020 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Abakozi barengera Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (STRADH) basabye leta ko yakwihutisha umuhigo yiyemeje wo gushyiraho amategeko arengera abakora ubushakashatsi ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ijyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu.

Mu muhango wo kumurika ibyo STRADH yagezeho mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’isuzuma ngarukagihe (Universal Periodic Review) ku kurengera uburenganzira bwa muntu u Rwanda rwemeye mu 2015, yavuze ko imwe mu mbogamizi yagaragaye mu gukusanya amakuru ari ukutagira amategeko abarengera mu kazi kabo.

Kuva mu Ukwakira 2017 kugera ku wa 15 Ukuboza 2019, STRADH yakurikiranye uburyo Leta y’u Rwanda ishyira mu bikorwa amasezerano yemeye ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa Gatanu, bwagaragaje ko mu myanzuro 22 muri 50 STRADH yibanzeho; igera hafi kuri 60% yashyizwe mu bikorwa nkuko byari biteganyijwe, irenga 35% ntiyashyizwe mu bikorwa ku buryo bwuzuye, mu gihe imyanzuro igera hafi kuri 5% nta cyayikozweho.

Umunyabanga Mukuru wa STRADH, Bizimana Alphonse, yavuze ko mu myanzuro bakoreyeho ubushakashatsi, umwe gusa urebana no gushyiraho itegeko rirengera abaharanira uburenganzira bwa muntu, ari wo u Rwanda rutigeze rugira icyo rukoraho.

Ati “Kuba iryo tegeko ridahari bisobanuye ko hari ikintu uharanira uburenganzira bwa muntu ashobora gukora cyangwa kwandika kikamugiraho ingaruka kandi atari we nyirabayazana wacyo. Dukeneye gukora ubushakashatsi dufite amategeko aturengera.”

Yakomeje avuga ko gushyiraho amategeko arengera abaharanira uburenganzira bwa muntu mu gihe bari mu kazi kabo kajyanye n’ubushakashatsi bizabafasha kubukora no kubutangaza nta nkomyi kuko ibyo bakora nabyo biri mu murongo wo gufasha igihugu gutera imbere.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango uharanira Amahoro n’Iterambere (OPD), Mukajambo Elizabeth, umwe mu bakora ubushakashatsi ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yavuze ko kuba nta mategeko abarengera ahari biri mu bituma bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu badohoka mu mikorere yabo.

Ati “Hari igihe abantu bashobora kugabanya imbaraga zo gukora kuko baba bibaza uburyo barengerwa baramutse bahuye n’ikibazo mu gihe bari mu kazi, bagahitamo gukora ibitabateza ikibazo mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

STRADH ivuga ko kugeza ubu mu Rwanda nta mukozi wahutajwe ari mu bikorwa byo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ariko ko hari aho bagowe no kubona amakuru ajyanye n’ubushakashatsi bakoze kuko nta tegeko rihari rigenga imikorere yabo.

Bizimana avuga ko kuba ntawe urahutazwa ari mu kazi ke bidasobanuye ko ayo mategeko adakenewe kuko yamaze kwemezwa ku rwego mpuzamahanga, bityo ko n’u Rwanda rukwiye kuyashyiraho.

Yavuze ko bazakomeza mu nzira y’ibiganiro bigamije kwibutsa leta uyu mwanzuro wo gushyiraho itegeko rirengera abakozi barengera uburenganzira bwa muntu kuko mu 2015, u Rwanda rwari rwagaragaje ubushake bwo kurishyiraho.

Ku rwego mpuzamahanga hari itangazo ryasohotse risaba buri gihugu kiri muri Loni gushyiraho amategeko arengera abaharanira uburenganzira bwa muntu mu gihe bari mu kazi kabo.

STRADH ivuga ko harebwe ku mpuzandengo y’iyo myanzuro 50, imyinshi u Rwanda rwayishyize mu bikorwa ku rwego rushimishije, imwe irimo gukumira akarengane, ubumwe n’ubwiyunge, gushyiraho amategeko amwe n’amwe atari asanzwe, kubaka ibigo bya ISANGE ONE STOP CENTER, gutunganya amagereza n’ibindi.

Ku bijyanye n’ibitarakorwa cyangwa byakozwe ku rugero ruto cyane harimo umwanzuro wo kongera ibikorwaremezo bigeza amazi meza ku baturage mu gihugu hose, aho nko mu Turere twa Bugesera, Rwamagana na bimwe mu bice byo mu Mujyi wa Kigali STRADH yabashije kugera, basanze kubona amazi meza yo kunywa bikiri ikibazo gikomeye.

Naho ku birebana n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, STRADH isaba ko hashyirwaho itegeko rigena inshingano n’imikorere by’Urwego rw’Abanyamakuru (RMC) kuko ngo byafasha iterambere ryaryo.

Mu myanzuro 50 u Rwanda rwari rwiyemeje gushyira mu bikorwa, imwe muri yo yari ifite ingingo ihuriyeho bituma STRADH yibanda gusa kuri 22.

Bamwe mu bari bahagarariye imiryango mpuzamahanga bari bitabiriye imurikwa ry'ubushakashatsi bwa STRADH
Abanyamahanga mu bari bahagarariye imiryango mpuzamahanga mu imurikwa ry'ubushakashatsi ku ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro ku burenganzira bwa muntu
Bamwe mu bashakashatsi bagize uruhare mu bushakashatsi bwa STRADH
Umuhuzabikorwa w’Umuryango uharanira Amahoro n’Iterambere (OPD), Mukajambo Elizabeth, aganira n'itangazamakuru
Umunyamabanga Mukuru wa STRADH, Bizimana Alphonse, yavuze ko mu myanzuro bakoreyeho ubushakashatsi umwe gusa ari wo u Rwanda rutigeze rugira icyo rukoraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza