Leta yanenze abahinduye politiki gahunda yo kwimura abantu mu bishanga

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 27 Ukuboza 2019 saa 12:17
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase, yatangaje ko hari abarimo kuririra kuri gahunda ya leta yo kwimura abatuye mu manegeka no mu bishanga ngo hatagira uhitanwa n’ibiza, bakayihinduramo politiki, ibyo yise ubushinyaguzi.

Ubuyobozi bugaragaza ko gahunda imaze iminsi yo kwimura abatuye mu bishanga atari nshya, ndetse itatunguranye. Uhereye mu myaka ya hafi, tariki ya 24 Kamena 2017 ubwo Perezida Paul Kagame yakoranaga umuganda n’abaturage b’Umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo n’abo mu gace ka Kicukiro gakora ku gishanga cya Nyandungu, yibukije abigabije ibishanga kwibwiriza bakabivamo.

Ku wa 26 Mutarama 2019, uwari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yongeye kuvuga ko bitarenze tariki ya 27 Mutarama 2019, nta gikorwa kigomba kuba kikirangwa mu bishanga, ndetse ko utazakuraho ibyo bikorwa mu gihe cyateganyijwe, ubuyobozi buzabyivaniraho kandi ikiguzi cyo kubikuraho cyishyurwe na nyirabyo ndetse anabihanirwe.

Imibare yerekana ko mu mezi hafi ane ashize, muri Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo, ibiza byahitanye abarenga 280. Mu mwaka ushize mu Rwanda honyine hapfuye abarenga 250, ibyo bikagaragaza ubwihutirwe bwo kwimura abaturage, mu gihe hari hamaze kugaragara ibimenyetso by’indi mvura ikomeye yari igiye kugwa.

Mu ntangiro z’Ukuboza nibwo Umujyi wa Kigali watangiye gahunda yo gukuraho inyubako z’abatuye mu manegeka uhereye ku bo mu bishanga. Iyi gahunda ijya gutangira habarurwaga ibikorwa 7222 birimo inzu zirenga 5200 zo kubamo ziri mu mazi, ku buryo iyo hatagira igikorwa yari kubarengera.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, hatangajwe ko nyuma y’imvura yaguye umunsi umwe gusa mu ijoro ryo kuri Noheli, abantu 12 bahasize ubuzima ndetse inzu zirenga 113 zigasenyuka.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko ubwo batangiraga kwimura abatuye mu bishanga, hari abagiye bavanwa aho batuye bagahabwa n’amafaranga yo gukodesha ahandi, ariko bagashukwa bagasubira aho bimuwe.

Ni ibikorwa byagiye byifashishwa mu mashusho atandukanye yagiye ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, ibintu ngo byatanze amakuru atari yo bikanangiza isura y’igihugu.

Ati “Umunsi wa mbere n’uwa kabiri baduciye mu rihumye bakajya basubirayo, n’abahawe amafaranga ugasanga basubiyeyo, bamwe bakavuga ngo amafaranga twabonye ntabwo ahagije, ariko yamara kuvuga ibyo avuga nyuma akakubwira ati ‘ariko hari umuntu wampamagaye arambwira ngo nyamara ngiye hariya hantu akansangayo yankorera ubuvugizi.”

“Abo bantu rero ubwo mu Kinyarwanda gitomoye, nari ngiye kuvuga ngo ni abagambanyi ariko wenda reka iby’ubugambanyi mbyihorere.”

Minisitiri Shyaka yavuze ko abo bizezaga abaturage ubuvugizi bakabakoresha amashusho yagiye ashyirwa kuri za YouTube, bagiye berekana ibisa nk’aho leta irimo guhemukira abaturage, amashusho bakayabafatira “ahantu mu gihuru cyangwa mu matongo aho”.

Yakomeje ati “Kandi wareba ugasanga hari n’udufaranga yahawe kugira ngo ajye gushaka icumbi, ariko kubera ko hari umubeshya ati ‘ngwino wowe gusa ureke ngufatire ka YouTube hariya ndagakoresha uraza kubona ibifaranga byinshi, umuturage akaba arabyutse n’umwana, akamukubita mu mugongo akamujyana aho mu rutoki akikingira amabati, ibyo nabyo twabibonye.”

“Ngira ngo ntawe uhisha uwo ahishaho, ariko tubivuge tubyatuye, hari iyo mico mibi y’abantu barimo gushinyagurira abavandimwe bacu bahuye n’ibi bibazo, ari ukuba barishe amategeko, ari no kuba bagezweho n’ibiza bagashaka kubikoresha babigira nk’ibintu bya politiki nk’aho bagiye kubigira ikibazo, ariko wajya kureba ugasanga ni ukubayobya kugira ngo babone uko bambika leta icyasha.”

Leta yafashe izindi ngamba

Minisitiri Shyaka yavuze ko nubwo leta y’u Rwanda ntacyo yigeze isubiza abagiye bazamura icyo kibazo, izi ibyo barimo, asaba abanyarwanda kutemera ko babafata bugwate.

Ati “Boye kwemerera ababashuka kugira ngo babakoreshe ibidakorwa, ariko n’abo bafite ingeso zo kunyura mu gikari bakajya babashinyagurira nabo barekere aho kuko nibikomeza turaza gukoresha imbaraga z’amategeko kugira ngo zidutabare kuko tumaze kubibonamo ingeso mbi zo kwangiza Abanyarwanda no kwangiriza igihugu, no gusopanyiriza igihugu no konona isura yacu.”

Minisitiri Shyaka yibukije ko igihugu gikuda abanyarwanda bacyo, kuko iyo bitaba ibyo, kitari guhangayikishwa n’uburyo bimurwamo n’aho berekeza.

Yakomeje ati “Ntabwo rero n’uwashaka gukina politiki yakina politiki y’umwanda irimo ubushinyaguzi bugeze aho, ahubwo yazana ibikorwa, akazana gahunda nzima, akadutsindira mu kuvuga ati ‘abangaba ndabona twabubakira dutya’ ‘uko twabigenza ni uku’, kugira ngo iki kibazo kirangire uwo rwose n’iyo yadutsindira kuri iyo gahunda namuterera isaruti.”

Minisitiri Shyaka yavuze ko ibuye ryagaragaye riba ritacyishe isuka, ku buryo hafashwe gahunda yo gukurikirana abaturage byisumbuyeho, binyuze mu kubishyurira aho baba aho kubaha amafaranga mu ntoki.

Ati “Hari bamwe na bamwe babikoreshaga nabi, aho kugira ngo babifate nk’ubufasha bwa leta ihaye umuturage kugira ngo akomeze agire uko abaho, ahubwo bamwe bakayabaha bakaba barayanywereye, abandi bakayabaha byageza nimugoroba bakagira bamwe bavugana nabo ngo bagiye kubavugira, bigahinduka ibintu bya politiki ngo genda usubire hahandi, noneho tuze tugufatiremo ka videwo tugaragaze ko wababaye cyane, tugaragaze ko leta itakwitayeho, kandi noneho binyuranye nuko ukuri kumeze.

“Twemeje ko abo tuza kuvanamo nta n’uwo twongera guha amafaranga, turakorana n’inzego zegereye abaturage, ahubwo dushake inzu aho bashobora gucumbika, abe ari abo twishyurira.”

Yibukije ariko ko atari ukubakodeshereza burundu kuko nubundi bari basanzwe bibeshejeho. Uwakodeshaga baramukodeshereza ukwezi kumwe naho uwari utuye mu nzu ye akodesherezwe amezi abiri, kugira ngo amenyere ubuzima bwo gukodesha.

Abari mu bishanga bujuje ibisabwa byo kubakirwa na leta, bazaguma aho bari bakodesherezwa na leta kugeza igihe inzu bubakiwe muri iyo gahunda zibonekeye.

Uhereye ibumoso: Minisitiri w'ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete; Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Prof. Shyaka Anastase n'Umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, mu kiganiro ku biza byatewe n'imvura yo ku wa 25 Ukuboza 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .