Leta yahinduye uburyo bwo kugenzura abakozi mu kwirinda COVID-19, bamwe bemererwa gutaha saa cyenda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 31 Kanama 2020 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yasabye ibigo byose guhagarika kugenzura abakozi hakoreshejwe uburyo bushobora kuba intandaro y’ikwirakwira rya COVID-19, ikajya igenzura umusaruro wabo haba ku bakorera mu rugo muri ibi bihe cyangwa abemerewe kujya ku kazi.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 26 Kanama 2020, yemeje ko mu kwirinda icyorezo cya COVID-19, ibikorwa by’Inzego za Leta bizakomeza ariko buri rwego rwa Leta rukaba rusabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

Mu ibaruwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yandikiye ba Minisitiri bose, Abanyamabanga ba Leta, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) n’uw’Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, ku wa 29 Kanama 2020, yagaragaje ko hari ibikwiye guhindurwa.

Ni icyo cyemezo cyafashwe ashingiye ku igenzura ryakozwe mu Nzego zose za Leta guhera ku wa 30 Nyakanga kugeza ku wa 4 Kanama 2020, hagamijwe kureba uko zubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 yubahirizwa, bikagaragara “ko Inzego 38 gusa mu 121 zagenzuwe arizo zubahirizaga umubare wasabwaga icyo gihe.”

Yavuze MIFOTRA isaba Inzego zose za Leta “gushyira ahagaragara urutonde rw’abakozi bagenwe gukorera mu biro n’abakorera mu rugo n’igihe Urwego rwemeje ko bazajya basimburana, ibi bigafasha Inzego zibishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’icyemezo cy’umubare utarenze 30% by’abakozi bakorera mu biro, cyavuzwe haruguru.”

Yakomeje ati “Guhagarika, aho bigikoreshwa, uburyo bwo kugenzura ubwitabire bw’abakozi ku kazi hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa ‘finger print machine’ cyangwa igitabo abakozi basinyamo n’ubundi buryo bwose bwateza ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, hakajya hagenzurwa umusaruro w’abakozi, ari abakoreye mu biro ndetse n’abakoreye mu rugo”.

Yabasabye kandi gukomeza gukangurira abakozi ndetse n’abagana Inzego za Leta kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi zikenewe.

Minisitiri Kayirangwa akomeza abasaba “Korohereza Abakozi bakoresha imodoka rusange (public transport) bajya cyangwa bava ku kazi kujya bakora bagataha saa cyenda z’amanywa (03:00 PM) kugira ngo saa moya z’umugoroba (07:00 PM) babe bageze mu ngo zabo.”

Ubusanzwe abakozi ba leta bakoraga kuva saa moya za mu gitondo bagataha saa kumi n’imwe. Mifotra kandi yasabye Minisiteri by’umwihariko, gukurikirana mu Bigo zireberera iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 zavuzwe.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, ubwo amasoko yo kwa Mutangana n’isoko rya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali yafungwaga, yavuze ko nubwo ariho hagaragaye abarwayi benshi ba COVID-19, hari n’abagiye basangwa mu bigo bya leta.

Ati “Hari na bake twagiye tubona mu bigo bitandukanye, muri za minisiteri ariko nibura aho habiri muri iki cyumweru gishize niho hagaragaye abarwayi benshi.”

Iki cyemezo cya MIFOTRA gifashwe nyuma y’uko inama y’abaminisitiri iheruka, yemeje ko buri muntu wese agomba kuba ari mu rugo bitarenze saa moya z’ijoro, mu gihe mbere isaha ntarengwa yo gutaha yari saa tatu z’ijoro, abantu bakongera kwemererwa gukora ingendo saa kumi n’imwe za mu gitondo, uretse imodoka zitwara ibicuruzwa.

Abarwayi ba COVID-19 bakomeje kwiyongera, aho Minisiteri y’Ubuzima kuri iki Cyumweru yatangaje ko abantu 177 basanzwemo Coronavirus mu bipimo 5544 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 4020, mu gihe abayikize bagasezererwa mu bitaro ari 1918.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yasabye za Minisiteri kugira uruhare mu kwirinda COVID-19 mu bigo zireberera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .