Mu bihe bitandukanye, inzego zishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo w’igihugu zigaragaza amafaranga yanyerejwe mu bigo bitandukanye, bigafasha inzego z’ubutabera zirimo ubugenzacyaha n’ubushijacyaha gukurikirana ayo mafaranga.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta aherutse kubwira IGIHE ko iyo basohoye raporo igaragaza uko amafaranga yakoreshejwe, bakomeza no gukurikirana niba ayo basabye ko agaruzwa yaragarujwe.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko mu ngengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2023/2024 byari biteganyijwe ko bazagaruza nibura miliyoni 500 Frw yanyerejwe.
Iti “Mu rwego rwo kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe, hagarujwe 201,943,029 Frw ugereranyije na 500,000,000 Frw yari ateganijwe.”
Raporo z’imyaka yashize zigaragaza ko amafaranga y’umurengera, ni ukuvuga amafaranga arenga ku kiguzi Leta iba igomba kwishyura ku bikorwa bitandukanye, yari miliyari 10.05 Frw ariko kugeza muri Kamena 2023, hari hamaze kugaruzwa miliyari 1.22 Frw.
Imibare igaragaza ko kuva mu 2013 kugeza mu 2022 amafaranga yo mu nzego za Leta yanyerejwe yari miliyari 2.36 Frw ndetse kugeza tariki 30 Kamena 2023 ubwo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yakoraga ubugenzuzi, yasanze hari hamaze kugaruzwa miliyoni 18 Frw gusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!