Leta yafatiye ingamba zikomeye abantu 500 bayifitiye umwenda wa miliyari 7Frw

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 8 Gashyantare 2019 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yavuze ko ababereyemo leta umwenda ubu bagiye kujya babuzwa kugera kuri serivisi zimwe babonaga, zirimo no kubuzwa gusohoka hanze y’igihugu.

Kugeza ubu abantu barenga 500 babereyemo leta amafaranga yatsindiye mu nkiko agera kuri miliyari 7.

Minisiteri y’Ubutabera yavuze ko ubu imaze kugaruza agera kuri miliyari ebyiri gusa.

Byagarutsweho ubwo Minisitiri w’Ubutabera yahuraga n’abahesha b’inkiko b’umwuga bafite amasezerano yo kurangiza imanza za Leta, kugira ngo haganirwe kuri zimwe mu mbogamizi zatumye imanza zitarangizwa nk’uko byari biteganyijwe ndetse n’ingamba zafatwa mu kwihutisha irangizwa ry’izo manza.

Minisitiri Busingye yagarutse ku muco w’abantu aho wasangaga niba yaraburanye na leta ikamutsinda mu nkiko, aho kwishyura we yumvaga ko atagomba kwigora yishyura.

Yagize ati “Icyo dushaka ni uko mu gihe cyo kurangiza imanza, leta nayo mugomba kuyifata nk’umunyarwanda kuko ifite byinshi ikora, uko murangiza imanza z’abantu na leta muyishyire muri gahunda kuko nayo iratsinda kandi ikenera ibyayo ko bigaruka.”

Yakomeje agira ati “Abantu usanga bafata leta nk’umubyeyi kuko umubyeyi wawe adashobora kujyana umwana we mu Rukiko, hari abantu batekerezaga ko leta bayireka bakita ku bindi, ibyo bigomba guhinduka kuko leta itanga byinshi kandi ni amafaranga ivana mu bintu bitandukanye.”

Minisitiri Busingjye yabajije impamvu usanga umuntu ufitiye umwenda Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) iyo bigeze tariki 31 yumva afite impungenge, nyamara yaba afitiye umwenda leta akumva ko nta kibazo.

Yagize ati “Umunyarwanda ufitiye leta amafaranga agomba kumera nk’umuntu ufite umusoro RRA, iyo bigeze ku munsi wo kwishyura imisoro ya RRA bigenda gute? Abanyarwanda bagomba kumva ko ayo mafaranga bimeze kimwe”.

“Igituma umunyarwanda ahaguruka kuko itariki yo kwishyura umusoro yageze, gikwiye gutuma ahaguruka akajya kwishyura amafaranga afitiye leta aho kwirirwa ajya mu yandi mananiza.”

Abatishyura leta bafatiwe imyanzuro

Minisitiri Busingye yavuze ko abagifitiye umwenda leta bagiye kujya babuzwa kugera kuri serivisi.

Ati “Ubu umuntu ubereyemo leta amafaranga twamaze gushyira amazina ye mu kigo gishinzwe imitungo y’abantu, ni ukuvuga ko najya guhinduza umutungo we cyangwa umusoro hazaba imbogamizi, birakorwa guhera mu kwezi kwa Kane.”

“Mu kigo gishinzwe kumenya abafitiye umwenda amabanki naho tumaze kugiha amazina hafi ya yose y’abantu bafitiye leta amafaranga, ubu niba ufitiye leta amafaranga uraza kujya mu cyiciro nujya gusaba umwenda muri banki hazajya haza izina ryawe, tugaragaze ko uwo muntu akwiye kwirindwa.”

Yakomeje agira ati “Muri RRA naho aya mazina twayashyizeyo, ni ukuvuga ko niba usora tuzahagufatira, mu gihe ugiye kwishyura umusoro bazajya bakubwira bati ntabwo ibyo ushaka biri bufunguke utabanje kwishyura leta, ibi kandi niko twabikoze no mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, uzajya ufata irangamuntu yawe nugera ku mupaka uvuga ko ugiye gusura bene wanyu ariko bakubuze.”

Yavuze kandi no mu kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), niba ufiteyo amafaranga y’ubwiteganyirize, uzajya ubwirwa ko ayo mafaranga ufitemo ugomba kuyagabana na leta.

Minisitiri Busingye yagarutse ku bantu bafite ubushake bwo kwishyura umwenda wa Leta, kugeza ubu ngo barahari nubwo ari bake, ariko ko ari abo gushimira kuko mbere batabagaho.

Minisitiri Busingye yavuze ko abagifitiye umwenda leta bagiye kujya babuzwa kugera kuri serivisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza