Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, Tina Salama, ubwo yaganiraga na Reuters ku wa 16 Werurwe 2025.
Salama yasobanuye ko atahita atangaza abazahagararira Leta ya RDC muri ibi biganiro, ati “Kugeza ubu, ntabwo twavuga abagize itsinda.”
M23 yemeje ko yakiriye ubutumire bwa Angola, bwaturutse kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Tete Antonio. Yagaragaje ko yiteguye kwitabira ibiganiro by’amahoro.
Tariki ya 11 Werurwe ni bwo Perezida João Lourenço wa Angola yafashe icyemezo cyo gutangiza ibi biganiro by’amahoro, nyuma yo kwakira Tshisekedi i Luanda.
Ibiro bya Perezida wa Angola byatangaje ko ibi biganiro bitaziguye bizatangira tariki ya 18 Werurwe 2025, nyuma y’igihe kinini Leta ya RDC ivuga ko itazaganira na M23.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!