Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA), Rukaburandekwe Alphonse, yasobanuriye New Times ko ibi bizagerwaho binyuze mu mushinga mugari wo kubakira ibigo bya Leta inyubako ku butaka bwa hegitari icyenda buherereye mu Murenge wa Kimihurura.
Rukaburandekwe yatangaje ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Ibiro by’Umuvunyi, Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG), Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA) ndetse n’amashami y’Umuryango w’Abibumbye na za Ambasade ari byo bizubakirwa inyubako muri uyu mushinga.
Yagize ati “Kugira ngo dukemure icyuho cy’amafaranga giterwa n’ikiguzi cyo hejuru cy’ubukode, Leta iteganya kubaka inyubako zayo zizakoreramo ibigo nka RRA, OAG, Ibiro by’Umuvunyi NIDA, inzego za Loni na za Ambasade.”
Nk’uko yakomeje abisobanura, hakomeje ibiganiro n’ibigo bya Leta, byerekeye ku gushaka ba rwiyemezamirimo n’abashoramari bifuza kugira uruhare muri uyu mushinga, ahamya ko uzarangirana n’umwaka wa 2029.
RHA igaragaza ko ubukode bw’inyubako bukoreramo ibigo bya Leta bwishyurwa miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka. Mu gihe uyu mushinga wazaba wararangiye, biteganyijwe ko 80% (miliyari 9,6 Frw) by’amafaranga azagabanywaho, azajya ashyirwa mu yindi mishinga y’ingenzi.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!