00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ntabwo ishaka kuzongera kumva hari umuntu waguye mu kirombe-Kamanzi wa RMB

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 10 January 2025 saa 05:37
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) bwatangaje ko igihe kigeze ngo abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bashyire imbere ubufatanye no kubahiriza amategeko agenga umwuga bakora bagamije kwirinda impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.

Byagarutsweho kuri uyu wa 10 Mutarama 2025, mu nama rusange y’Ishyirahamwe ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda, yanatorewemo komite nshya yaryo.

Bivuzwe nyuma y’uko mu bihe bitandukanye hagiye humvikana impfu z’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ziturutse ku birombe bicukurwamo bitaratunganyijwe neza.

Umuyobozi Mukuru wa RMB, Kamanzi Francis, yagaragaje ko ubucukuzi ari imwe mu nkingi zifatiye runini ubukungu bw’igihugu, bityo bugomba gukorwa mu buryo bukurikije amategeko yashyizweho hagamije kubunoza no kurengera ubuzima bw’ababukora.

Ati “Leta ntabwo ishaka kuzongera kumva hari umuntu waguye mu kirombe.”

Yashimangiye ko abafite imbaraga bakwiye guhuza amaboko n’abanyantege nke kuko na Leta itanezerezwa no kubambura ibyangombwa baba barahawe biturutse ku mpanuka ziba zaguyemo abantu.

Ati “Aba benewacu tuba duhanganye na bo baba bacukura mu buryo butemewe na bo baba bakeneye kubaho. Umuntu abafashije na bo bagacukura kinyamwuga icyo gihe na we araryama agasinzira, rero igihe kirageze ko dukorana bya hafi ufite ingufu agafasha mugenzi we, ufite ubumenyi agaha mugenzi we, buri wese akanezerwa,”

“Iyo bibaye umuntu akaza ngo yambuwe uruhushya agenda ababaye kandi na Leta ijya kurubambura ibabaye, ikavuga ngo ntabwo Abanyarwanda bakomeza gupfira mu birombe murebera.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda, Kagenga Innocent, yagaragaje ko afatanyije na komite batoranywe, bagomba gushyiraho ingamba zituma buri kirombe gicukurwamo cyubahiriza amategeko agenga umwuga.

Ati “Hagomba kubaho ingamba zifatika, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugakorwa kinyamwuga, bukaba umwuga ku babukora. Iyo tubikoze gutyo impanuka cyangwa se imfu mu bucukuzi ziragabanyuka.”

Yongeyeho ati “Ariko nanone ubucukuzi bukorwa, hari ubwishingizi buri kigo gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro agomba kwishyura ubwishingizi ku mpanuka zibaho. Ntabwo tuvuga ngo twazikumira 100% ariko ubukora wese agomba kubikora kinyamwuga hagamijwe kugira ngo hagabanywe impanuka cyangwa impfu ziboneka mu mabuye y’agaciro.”

Yahamije ko igishya bazashyira imbere ari ukwimakaza ikoranabuhanga muri uru rwego, bagasezerera ubucukuzi bukorwa mu buryo bwa gakondo binjira mu bukoresha ikoranabuhanga.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu iri imbere iteganya ko umusaruro ukomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga uzava kuri miliyari 1,1 $ ukagera kuri miliyari 2,17 $ mu 2029.

Inteko rusange yateranye hagamijwe gutora komite nshya
Perezida Mushya wa RMA, Kagenga Innocent yahamije ko bazashyira ingufu mu guteza imbere ubunyamwuga
Umuyobozi Mukuru wa RMB, Kamanzi Francis yatangaje ko nta muntu bifuza ko yongera gupfira mu kirombe
Komite nshya yatowe yihaye intego yo gukorana imbaraga kugira ngo izashobore kugera ku cyerekezo cy'igihugu
Abacukuzi biyemeje gukemura ibibazo byose bigaragara mu mwuga wabo

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .