Leta nitwubakire imihanda y’amagare tujye tuza ku nteko tuyanyonga-Depite Habineza

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 9 Ukuboza 2018 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Depite Frank Habineza yavuze ko leta ikwiye kwita ku kibazo cy’uduhanda aho abanyonga amagare bajya banyura, ku buryo ibi bikozwe neza n’abadepite bajya ku nteko bayanyonga.

Uyu mudepite yagaragaraje ko mu mihanda irimo kubakwa, hadakwiye kujya hashyirwaho imihanda y’abanyamaguru n’imodoka gusa, abatwara amagare ngo bibagirane.

Mu kiganiro Depite Habineza yahaye IGIHE, yavuze ko mu bihugu byinshi usanga iyi mihanda yubakwa, bikaba bifasha kugabanya impanuka bikanafasha kurengera ibidukikije.

Ati “Nk’Abadepite turamutse dufite umutekano w’aho turi buce n’amagare, nta mpamvu tutaza ku kazi tuyanyonga, nk’ubu njye ntuye Kimironko urumva ko ari bugufi, iminota 30 naba mpageze, bikozwe byaba ari ukurengera ibidukikije no kugabanya akavuyo k’imodoka zimaze kuba nyinshi, byaba ari ibintu byiza cyane.”

Yakomeje agira ati “Ushobora kuvuga uti reka imodoka nyisige ku nteko, nimugoroba ntahe n’igare, uyu munsi iyo ugiye i Burayi amagare barayakodesha. Ni ibintu bigabanya imodoka mu mijyi ariko bigafasha n’ibidukukikije, ubona ko impanuka nyinshi ziba kubera ko umuhanda usanga ari uw’abanyamaguru, igare na moto, bakwiye gukora akayira kagenewe abanyamagare, wenda moto zikaba arizo zisigaye mu muhanda.”

Tariki ya 04 Ugushyingo 2018 ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo kubaka no gufata neza imihanda, yavuze ko kubaka imihanda yagenewe abatwara amagare na we abona ko ari ikintu cyiza, ariko ko mu mihanda ijya mu ntara ho bitashoboka.

Ati “Mu by’ukuri hari ibihugu byinshi bikora imihanda y’abanyamaguru bacamo ndetse n’abanyamagare, ariko icyo nshaka kwibutsa nk’umuhanda uva Kigali-Musanze ntibyakunda, mu Mijyi byo biroroshye ariko nk’umuhanda ujya mu ntara twe twumva ko nta muntu wafata igare ngo ave inaha ajye Musanze, mu Mijyi byo ni igitekerezo cyiza kuba abanyamaguru batagenda bagongana n’abanyamagare n’abafite imodoka.”

Kugeza ubu imihanda igaragara mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi, usanga igizwe n’igice cyagenewe imodoka n’aho abanyamaguru banyura, bigatuma amagare, moto n’imodoka byose bihurira mu muhanda umwe, nyamara igare rifatwa nk’igikoresho gifite intege nke.

Depite Frank Habineza yavuze ko leta ikwiye kwita ku kibazo cy’uduhanda aho abanyonga amagare bajya banyura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza