Leta mu ihurizo ryo kuzamura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza udahagije

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 21 Gashyantare 2019 saa 02:19
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza umuturage atanga ungana na 3000 Frw ku mwaka udahagije, hakaba hibazwa niba atazamurwa, hatirengagijwe ko amikoro y’abaturage akiri hasi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, kuri uyu wa Kane yabwiye Abasenateri bo muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, ko 3000 Frw umuturage yishyura ku bwisungane mu kwivuza ari make ugereranije na serivisi ahabwa kwa muganga.

Yasobanuraga uruhare rw’Uturere mu gufasha ibitaro by’Uturere n’ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze mu mikorere n’imicungire y’umutungo binoze, Ubushobozi n’uruhare rw’umuturage mu kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza n’ibikorwa kugira ngo gahunda y’ubwisungane mu kwivuza abaturage bayigire iyabo.

Minisitiri Shyaka yagize ati “Amafaranga ya mituweli abaturage batanga tuvugishije ukuri ntabwo ahagije, hifujwe ko haboneka ubundi buryo bushobora gutuma mituweli yabona amafaranga ntijye mu gihombo kuko 3000Frw ku mwaka kuri buri muntu ubundi ni macye cyane.”

Icyakora yavuze ko kuyongera byaba umuti ariko wareba ubushobozi bw’abaturage ugasanga ari ihurizo ritakora mu kuyazamura.

Ati “Iyo ubaze akwiye usanga yaba menshi kurusha ayo bakwa uyu munsi. Ariko nanone wareba ubushobozi bw’abaturage ukavuga uti ese kuyazamura byaba ari cyo gisubizo, ese unayazamuye wazamuraho angahe? Ni ibintu bigitekerezwa ntabwo twiyibagiza ko imbaraga n’ubushobozi bw’abaturage bitari byajya hejuru cyane.”

Imibare yo mu ntangiriro za Gashyantare 2019, igaragaza ko ibipimo by’ubwisungane mu kwivuza bihagaze, igaragaza ko abamaze kwishyura ubwisungane mu gihugu hose ari 85% y’abagomba kuba bafite ubwishingizi mu kwivuza.

Igice cy’abo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kishyurirwa na Leta cyo ngo nta kirarane gifite. Uturere turi umbere mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ngo turi kuri 97% abari hasi bari kuri 77%.

Aha niho Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène, yahereye abaza igikorwa kugira ngo umubare w’abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza uzamuke.

Ati “Dufite ubwishingizi mu kwivuza muri rusange 76% ni ukuvuga ngo 24% by’abaturage bacu ntabwo bafite ubwishingizi. Ese abo 24% badafite ubwishingizi ni babandi 38% bari munsi y’umurongo w’ubukene, dufite iyihe gahunda yo kugabanya uyu mubare.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko hakoreshwa uburyo butandukanye mu gushishikariza abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ariko kandi ngo hari abataragira iyi gahunda iyabo kubera ikibazo cy’imyumvire, aba nabo ngo inzego z’ibanze ndetse n’abajyanama b’ubuzima barabegera bakabwira ubyiza byo kugira ubwisungane mu kwivuza.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yabwiye abasenateri ko amafaranga y'ubwisungane mu kwivuza 3000 Frw adahwanye na serivisi umuturage ahabwa kwa muganga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza