Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Mutarama 2023 ubwo Urwego Rwunganira Uturere mu gucunga umutekano, DASSO, rwungukaga abakozi bashya 416 bari bamaze ibyumweru icyenda batorezwa mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari.
Minisitiri Musabyimana yavuze ko bafatanyije n’ubuyobozi bw’Intara Umujyi wa Kigali ,uturere ndetse n’abafatanyabikorwa bashaka kubaka urwego rwa DASSO binyuze mu bushobozi buhari ku buryo imibereho yabo irushaho kuba myiza.
Yakomeje agira ati “ Turashaka kubashakira uko mwazakomeza guhugurwa mu kazi tukabubakira ubushobozi buzatuma murushaho gukomeza gukora kinyamwuga. Ibijyanye n’imibereho myiza yanyu, na yo turayitekerezaho; turimo kubyiga hashingiwe ku bushobozi buhari ndetse namwe mubigizemo uruhare mu gihe gito muzagezwaho umushinga ugamije guteza imbere imibereho yanyu.”
Minisitiri Musabyimana yakomeje asobanura ko kuri ubu mu Rwanda bafite ba DASSO barenga 9000 kandi ngo ni abantu bafite imiryango ku buryo imibereho myiza yabo Leta iyitekerezaho.
Yavuze ko hari gutekerezwa uko amafaranga bakorera yashyirwa hamwe akiyongera cyangwa bakagira uburyo bafashwa kugira imishinga ibateza imbere bakora igaterwa inkunga nk’abandi banyarwanda kugira ngo batazasigara inyuma.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Ugushyingo 2022, yemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho sitati yihariye igenga abagize Urwego Rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu Gucunga Umutekano (DASSO).
DASSO ni urwego rwashyizweho mu 2014 kugira ngo rujye rwunganira uturere mu kwicungira umutekano kuri ubu hamaze gutozwa icyiciro cya gatandatu aho bose hamwe mu gihugu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!