Tekera Heza ni umushinga uri muri myinshi u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa, hagamijwe kurengera umwuka abantu bahumeka no kurengera ibidukikikije muri rusange.
Muri uwo mushinga leta yishyurira abarurage 70% by’igiciro cy’ishyiga, umuturage ushaka ishyiga akiyishyurira 30%.
Igihugu cyihaye intego yo guha Abanyarwanda imbabura za rondereza, amashyiga ya gaz, amashyiga ya palete n’amakara ku ngo ibihumbi 500.
Mu byo leta yunganira kandi harimo no gufasha abashoramari bakora cyangwa gucuruza amashyiga avuguruye, aho boroherezwa mu bijyanye n’imisoro imwe ku bikoresho by’ibanze bikorwamo amashyiga, cyangwa amashyiga atumizwa hanze.
Bahabwa inzobere mu bukangurambaga, gushaka amasoko no gutegura imishinga yaka inguzanyo ku mashyiga.
Bagirana amasezerano na REG binyuze mu Kigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, EDCL hashingiwe ku mikoranire mu bya tekiniki n’amabwiriza agenga itangwa ry’amashyiga mu baturage.
Hari kandi amasezerano bagirana na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda ashingiye ku kwishyura ku mashyiga yatanzwe mu baturage, n’andi mabwiriza ajyanye n’imikorere ya gahunda muri rusange.
Muri ayo mashyiga harimo akoresha inkwi, amakara, gas, amashanyarazi n’andi arondereza ibicanwa kandi akanoza isuku aho batekera.
Afasha kurondereza ibicanwa bityo bakazigama amafaranga yagendaga kuri byo, kurengera ibidukikije, kugabanya imyuka mibi ijya kwanduza ikirere n’umwuka abantu bahumeka, kuramba ugereranyije n’andi atavuguruye.
Rugwiza Esther wo mu Karere ka Gicumbi ati “Mbere Nakoreshaga umutwaro w’inkwi kugira ngo nteke ibishyimbo gusa, ariko ubu uwo mutwaro w’inkwi nywukoresha mu minsi itanu kandi ngateka ibintu byose harimo n’ibishyimbo, mfashishwe n’ishyiga rivuguruye.”
Mugenzi we witwa Ngendambizi Emmanuel, utuye mu Karere ka Gasabo avuga ko ishyiga rivuguruye yahawe rikoresha inkwi n’amakara.
Arakomeza ati “Iyo ubibaze neza usanga ibyo kurya byahishwaga n’ikiro cy’amakara ubu bihishwa n’inusu kandi bikihuta kurusha imbabura isanzwe. Abantu bafite ubushobozi bwo kugura amashyiga avuguruye nabifuriza kuyagura kuko Leta ibunganira.”
Umuyobozi w’Agashami k’Ibicanwa muri EDCL, Niyonsaba Oreste, yavuze ko gahunda ya nkunganire ku mashyiga izakomeza gufasha mu kugabanya umubare w’ingo zikoresha ibicanwa bituruka ku bimera.
Ati “Uyu mushinga ni umusanzu ukomeye mu rwego rwo kugera ku ntego y’Isi yo kurwanya ihindagurika ry’ikirere rikabije”.
Nkunganire itangwa na Leta ni imwe ku baturage bose ariko hagendewe ku rwego rw’ishyiga umuturage yifuza.
Urwego rw’ishyiga ruva ku bisubizo by’ibipimo by’ishyiga byatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge, RSB, hashingiwe ku buryo riteka vuba, rirondereza ibicanwa, ingano y’imyotsi n’ibindi binyabutabire rirekura, n’uburambe bwaryo.
Ayo mashyiga agira inzego eshanu bitewe n’uko arutana mu bipimo n’ibicanishwa akoresha.
Kuri ubu ibipimo birimo gukoreshwa bigaragazako ku ishyiga riri mu nzego eshatu harimo urwego urwa gatatu, kane na gatanu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!