Leta imaze gutanga miliyoni zirenga 400Frw mu kunganira abizigamira muri Ejo Heza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nyakanga 2020 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’ikigega cy’ubwizigame bw’igihe kirekire "Ejo Heza" bwatangaje ko abantu barenga ibihumbi 380 bamaze kwizigamira muri iki kigega, aho Leta imaze gutanga miliyoni zirenga 400Frw mu kunganira abizigamira bo mu cyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu cy’ubudehe.

Ejo Heza ni gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda iha buri Munyarwanda wese uko amikoro ye angana, uburyo bwo kwizigamira bworoshye buzamugirira akamaro. Iyi gahunda yatangijwe mu isozwa ry’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 16, ku wa 14 Ukuboza 2018.

Abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe Leta ibongerera ku bwizigame bwabo mu kigega Ejo Heza.

Basabwa kwizigama nibura 15,000 FRW ku mwaka leta ikabongereraho andi 18,000 Frw, ni inyongera ya 100%. Mu gihe icya gatatu nacyo gisabwa kwizigama 18,000 FRW cyongererwa 50%.

Abari mu cya kane basabwa nibura kwizigama 72,000 FRW ku mwaka ariko ntacyo leta ibongereraho.

Rutsinga Jacques ushinzwe ubukangurambaga mu kigega Ejo Heza, yatangaje ko abizigamiye hashingiwe ku byiciro by’ubudehe hari ikigero bongererwa, aho leta imaze kubongerera miliyoni 402Frw.

Ati “Uyu munsi leta y’u Rwanda imaze gutanga miliyoni zigera kuri 402 Frw mu byitwa uruhare rwa leta, ni ukuvuga abizigamiye hashingiwe ku cyiciro cy’ubudehe cya mbere n’icya kabiri, bakubirwa kabiri, icya gatatu bahabwa 50%”.

Gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire imaze kwitabirwa n’abantu ibihumbi 380 962 bafite ubwizigame bwa miliyari enye na miliyoni hafi 700Frw.

Leta y’u Rwanda imaze gutanga miliyoni 159Frw mu kigo cy’ubwishingizi bw’ubuzima ku buryo umunyamuryango witabye Imana yarizigamiye ku kigero giteganywa n’amabwiriza, umuryango we ugenerwa ibihumbi 250Frw yo gushyingura ndetse na miliyoni imwe yo kugoboka uwo muryango.

Umwaka ushize, Ikigo cy’ubwiteganyirize (RSSB) gicunga ikigega cy’ubwizigame bw’igihe kirekire "Ejo Heza" cyatangaje ko mu rwego rwo gufasha abanyarwanda gukoresha ku mafaranga bizigamiye muri icyo kigega, ufite ubwizigame bungana na miliyoni enye kuzamura, ashobora gukoresha 40% yayo nk’ingwate mu bigo by’imari, kubaka inzu cyangwa kwiga.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kuzamura urwego rw’ubwizigame bukagera kuri 23 % mu 2024.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .