00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta imaze gutanga agera kuri miliyari 1 Frw yo gufasha abahinzi ba kawa kugura ifumbire

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 3 Ugushyingo 2022 saa 06:12
Yasuwe :

Mu guhangana n’ikibazo cy’ifumbire ihenze cyugarije abahinzi ba kawa muri ibi bihe intambara ya Ukraine n’u Burusiya ikomeje kandi inyinshi ari ho ituruka, Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), imaze gutanga amafaranga agera kuri miliyali imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu gushyigira aba bahinzi.

Byatangajwe mu muhango wo gutangiza urugendo rwo kwitegura inama mpuzamahanga ya 19 izahuza ibihugu bya Afurika bihinga, bigatunganya ndetse bikanacuruza kawa (AFFC&E2023) izabera mu Rwanda muri Gashyantare 2023, wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ugushyingo 2022.

Ni inkunga iziyongera ku yandi mafaranga azaturuka mu bahinzi ba kawa kugira ngo hafatanirizwe hamwe mu kongera umusaruro uva kuri iki gihingwa cyane ko gikenerwa na benshi aho Afurika ubwayo ikoresha hejuru ya 25% by’ikawa ariko ihakorerwa ikaba itarenza 12%.

Umuyobozi muri NAEB ushinzwe kawa n’icyayi, Nkurunziza Alexis, yavuze ko kandi uretse gufashwa mu kubona ifumbire ku bahinzi, NAEB iri gukorana na Meteo Rwanda mu gukurikirana amakuru y’ikirere mu kwirinda ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe bishobora kubangamira umusaruro w’iki gihingwa.

Ati "Twizeye ko Imana izadufasha tukabona imvura ihagije, ubu ngubu twagejeje ifumbire ku bahinzi ariko ntituratangira kuyitera kubera iyo mpamvu. Turi gukorana na Meteo Rwanda, agace imvura iri bubonekemo tugatanga ubutumwa ku bahinzi ku buryo babasha gutera ifumbire."

Ikibazo cy’imvura nke kandi cyabaye imbogamizi ku bukangurambaga bwari bugamije gutera ibiti bya kawa bigera kuri miliyoni 15, Nkurunziza akavuga ko uko imvura izajya iboneka bazajya batera ibiti bishingiye ku makuru nanone bazajya bakura muri Meteo Rwanda.

U Rwanda rwiteguye neza inama izahuza abo mu bihugu bitandukanye bihinga kawa

AFFC&E2023 izaba ku matariki ya 15-17 Gashyantare 2023 ikazitabirwa n’abarenga 1000 bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye birimo ibiri mu ihuriro ’African Fine Coffees Assosiation, AFCA’ n’ibindi aho abahinzi ba kawa, abayitunganya, abayicuruza, abaguzi bazaba bahuriye hamwe mu kureba uko kawa ya Afurika yatezwa imbere.

Bigendanye n’ubunararibonye u Rwanda rumaze kugira mu kwakira inama mpuzamahanga zitandukanye, Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana yijeje ko "nta mpungenge zigomba kubaho kuko ibiteganyijwe byose birimo igenamigambi n’ibindi byose bisabwa kugira ngo inama ibe bizakorwa kugira ngo iyi nama izagende neza."

Abihurizaho n’Umuyobozi Mukuru wa AFCA, Amir H. Esmail uvuga ko uretse ubunararibonye u Rwanda rufite mu kwakira inama abantu banyotewe no guhurira hamwe bakaganira ku cyateza imbere ikawa ya Afurika cyane ko imyaka yari ibaye itatu iyi nama itaba.

Ati "Mu bihugu 54 bigize Afurika, 24 bitunganya ikawa (...) abo muri ibi bihugu rero bose baba abayikora, abayisogongera ndetse n’abayicuruza bakeneye guhura ubwabo bakiga ku buryo yatezwa imbere cyane ko ari inama tumenyereye ku yindi migabane ariko muri Afurika tukaba tudakunze kuyigira kenshi, rero izagenda neza birenze 100%."

AFCA igizwe n’ibihugu 12 birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroun, RDC, Ethiopia, Malawi, Kenya, Africa y’Epfo, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

Byitezwe ko abo muri ibi bihugu bafite aho bahurira na kawa ndetse n’abandi baturutse imihanda y’Isi bose bazagira amahirwe yo guhura bakaganira ku bijyanye n’amasoko, ibiciro ndetse n’uburyo bwo guteza imbere kawa binyuze mu guteza imbere uburyo ihingwamo cyane ko abayikenera biyongera umunsi ku munsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .