Leta igiye kuvugurura itangwa ry’ubwenegihugu, ihe umwihariko abafite impano zihariye n’ishoramari

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 1 Ukwakira 2020 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze kunoza umushinga w’itegeko ngenga rigenga ubwenegihugu nyarwanda, uteganya ko umunyamahanga ashobora kuzajya ahabwa ubwenegihugu nyarwanda ku mpamvu zirimo kuba aba afite ubumenyi cyangwa impano byihariye, ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye mu gihugu.

Ni umushinga w’itegeko wemejwe n’Inama y’abaminisitiri yo ku wa 15 Nyakanga 2020, ndetse wamaze gushyikirizwa Umutwe w’Abadepite, kugira umunsi wemerejwe ishingiro, uzatangire kuganirwaho muri komisiyo. Uyu mushinga w’itegeko ugizwe n’ingingo 58, niwemezwa uzasimbura Itegeko Ngenga n°30/2008 ryo kuwa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu.

Ni itegeko mu isobanurampamvu ry’umushinga mushya, rigaragazwa ko ryari rikeneye kuvugururwa ngo rijyanishwe n’amategeko yagiye atorwa kuva mu 2008, kimwe na poliitiki y’igihugu u Rwanda rushyize imbere.

Muri uyu mushinga, hateganywamo koroshya uburyo bwo gusaba no guhabwa ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, ni ukuvuga ubushingiye ku kuvuka nibura ku mubyeyi umwe ufite inkomoko mu Rwanda.

Buzajya busabirwa ndetse butangirwe ku biro by’ubwanditsi bw’irangamimerere by’u Rwanda, usaba kwandikwa nk’Umunyarwanda abikorerwe “nyuma yo kugisha inama urwego rubifitiye ububasha”, akazajya ahabwa indangamuntu.

Ububasha bwo gutanga ubundi bwenegihugu butangwa bwo buzagumanwa n’inama y’abaminisitiri, mu gihe ubwo gutanga ubwenegihugu bw’icyubahiro buzaba bufitwe na Perezida wa Repubulika.

Impamvu zitangirwa ubwenegihugu zongerewe

Muri uyu mushinga w’itegeko hateganywamo kongera impamvu zishingirwaho mu gusaba ndetse no gutanga ubwenegihugu nyarwanda, harimo ku banyamahanga “bafitiye igihugu akamaro”, hatitawe ku myaka itanu bagombaga kuba bamaze mu gihugu.

Muri izo mpamvu kandi harimo guha ubwenegihugu nyarwanda umunyamahanga ufite ubumenyi cyangwa impano byihariye, ishoramari cyangwa ibikorwa birambye.

Muri rusange uyu mushinga w’itegeko uteganya impamvu 11 zishingirwaho mu gutanga ubwenegihugu nyarwanda butangwa, ni ukuvuga ubutari ubw’inkomoko.

Zirimo kuvukira ku butaka bw’u Rwanda, umwana utoraguwe, ishyingirwa, kubera umubyeyi umwana utabyaye, inyungu z’igihugu, ubumenyi cyangwa impano byihariye, ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye, kuba mu Rwanda, icyubahiro, kuba umwimukira no kutagira ubwenegihugu.

Ubwenegihugu bushingiye ku ishyingiranwa

Uyu mushinga w’itegeko rishya uteganya ko mu gusaba ubwenegihugu nyarwanda hashingiwe ku ishyingiranwa, ugomba kuba ‘warashyingiranywe n’umunyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko’.

Muri izo ngingo hiyongeraho “kuba umaze nibura imyaka itanu ushyingiwe ku munsi w’ubusabe,” kandi icyo gihe ugomba kuba ubana “n’uwo mwashyingiranywe kugeza ku munsi w’itangwa ry’ubwenegihugu nyarwanda wasabye.”

Kuri iyi ngingo hakozwe impinduka hakumirwa gushakana ngo abantu bahite babona ubwenegihugu nyarwanda butangwa, mu buryo bworoshye.

Mu itegeko ngenga ryo mu 2008 ho biteganywa ko umunyamahanga cyangwa umuntu udafite ubwenegihugu washyingiranywe n’Umunyarwanda, ashobora kubona ubwenegihugu igihe abisabye, ubushyingiranwe bumaze nibura imyaka itatu.

Mu zindi ngingo zituma abashyingiranywe bahabwa ubwenegihugu nyarwanda ni uko ubusaba agomba kuba ari inyangamugayo, anafite ubumenyi ku muco n’imigenzo nyarwanda n’indangagaciro z’igihugu, kandi abyubaha.

Muri uyu mushinga w’itegeko binateganywa ko hashobora kubaho gutakaza ubwenegihugu nyarwanda ku wabuhawe hashingiwe ku ishyingirwa, “iyo urwego rubifitiye ububasha rumenye ko ishyingiranwa ryabaye ku bw’inabi hagambiriwe kubona cyangwa gufasha umuntu kubona ubwenegihugu nyarwanda.”

Icyo gihe umuntu wambuwe ubwenegihugu kandi ntiyongera kubusubirana, ndetse ingaruka zo kubwamburwa zigera no ku bo yishingiye.

Ubundi bwenegihugu butangwa mu nyungu z’igihugu

Ibishingirwaho mu gusaba ubwenegihugu mu nyungu z’igihugu harimo kuba ubusaba igihugu kimufitemo inyungu, kandi hari ibaruwa urwego bireba rugenera urwego rubifitiye ububasha isobanura inyungu z’igihugu, zishingirwaho mu kumuha ubwenegihugu nyarwanda butangwa, ni ukuvuga ubutari ubw’inkomoko.

Ni kimwe no ku bwenegihugu butangwa hashingiwe ku bumenyi cyangwa ku mpano byihariye, aho ababuhabwa bagomba kuba bafite ubumenyi cyangwa impano byihariye bikenewe mu Rwanda.

Hagomba kandi “kuba hari ibaruwa, urwego bireba rugenera urwego rubifitiye ububasha, isobanura uburyo ubumenyi cyangwa impano byihariye usaba afite bikenewe mu Rwanda, bikaba byashingirwaho ahabwa ubwenegihugu nyarwanda butangwa.”

Naho ku bwenegihugu buzaba butangwa hashingiwe ku ishoramari cyangwa ibikorwa birambye umuntu afite, harimo kuba ubusaba “afite ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye mu Rwanda.”

Icyo gihe nawe agomba kuzaba afite ibaruwa urwego bireba rugenera urwego rubifitiye ububasha, igaragaza ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye by’usaba mu Rwanda, bishobora gushingirwaho ahabwa ubwenegihugu nyarwanda butangwa.

Uhabwa bene ubwo bwenegihugu azajya asabwa kuba ari inyangamugayo, afite imyifatire myiza kandi akaba atahungabanya umutekano w’igihugu.

Ku bijyanye n’ubwenegihugu butangwa kubera kuba mu Rwanda, mu mushinga w’itegeko rishya biteganywa ko umunyamahanga azaba ashobora kubusaba igihe amaze imyaka 15 ikurikirana aba mu Rwanda, mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi akaba azi umuco, indangagaciro nyarwanda kandi abyubaha.

Ni impinduka zikomeye kuko mu itegeko ryo mu 2008 ari naryo rikoreshwa ubu, biteganywa ko umunyamahanga wese usaba kugirwa Umunyarwanda, igihe abisaba agomba kuba aba mu Rwanda kuva nibura mu myaka itanu ishize, kandi ahaba mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ni mu gihe ubwenegihugu bw’icyubahiro buzaba butangwa mu guha agaciro imyitwarire y’umwihariko y’umuntu cyangwa guha agaciro ibikorwa by’indashyikirwa by’umwihariko by’umuntu.

Uburyo bwo kwamburwa ubwenegihugu

Uyu mushinga w’itegeko ngenga uteganya ko umuntu wahawe ubwenegihugu nyarwanda azajya abwamburwa, igihe bigaragaye ko yabubonye akoresheje uburiganya, amakuru atariyo, inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma, cyangwa akoresheje ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose.

Ni kimwe n’igihe uwahawe ubwenegihugu bimenyekanye ko yari agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda cyangwa igihe imyitwarire y’uwabuhawe ihungabanya umutekano w’igihugu.

Biteganywa ko umukozi w’urwego rubifitiye ububasha uzagira uruhare mu itangwa ry’icyemezo cy’ubwenegihugu nyarwanda butangwa mu buriganya, n’abihamywa n’urukiko azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi, ariko kitarenze 10.

Naho uzihesha ubwenegihugu nyarwanda butangwa mu buryo bw’uburiganya, nabihamywa n’urukiko azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Ni kimwe n’umuntu uzahamwa no gufasha undi muntu mu buryo ubwo aribwo bwose kubona ku bw’uburiganya ubwenegihugu nyarwanda, azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

Kimwe n’itegeko risanwe, uyu mushinga w’itegeko wemera ko umunyarwanda ashobora kugira ubwenegihugu burenze bumwe, harimo n’ubw’u Rwanda, ariko ubwenegihugu Nyarwanda ni bwo bwonyine bwitabwaho iyo hari amategeko y’u Rwanda agomba kubahirizwa.

Abafite ubundi bwenegihugu bazaba basabwa kubumenyekanisha bitarenze amezi atatu uhereye gihe babuherewe.

Mu nama yaguye iheruka ya Komite Nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko abantu bakeneye ubwenegihugu bw’u Rwanda, badakwiye kubwimwa igihe bafite ubushake bwo gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Icyo gihe yagize ati "Mu gihe cyashize hari benshi bifuje guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda. Nkunda kubwira abayobozi bagenzi banjye ko abifuza guhabwa ubwenegihugu bwacu bakwiye guhabwa amahirwe, icyangombwa nuko baba bafite umusanzu batanga mu iterambere ry’igihugu.”

Mu baheruka guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda harimo Prof Phillip Cotton umaze imyaka itanu ayobora Kaminuza y’u Rwanda, wabuhawe kuri uyu wa Gatatu.

Prof. Cotton ubu ni umunyarwanda mu buryo bwemewe n'amategeko
Harerimana Saidi aheruka guherwa Ubwenegihugu Nyarwanda mu Karere ka Nyarugenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .