Leta igiye gushakira indi mirimo abakozi ba minisiteri zavuguruwe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Ukwakira 2018 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko abakozi ba za minisiteri bazagirwaho ingaruka n’impinduka zakozwe, bazashakirwa ahandi mu nzego za leta bijyanye n’ubushobozi bafite, utazahabonerwa akazahabwa imperekeza.

Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2018 nibwo Perezida Paul Kagame yavuguruye Guverinoma.

Mu mpinduka zakozwe, uretse bamwe mu bayobozi bakuweho, nka Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba (Minilaf) yakuweho ndese Minisiteri Ishinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza (Midimar) ihindurwa Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Musonera Gaspard, yabwiye IGIHE ko abakoraga muri minisiteri zakozwemo impinduka barakomeza gufatwa nk’abakozi ba leta, cyane ko akenshi iyo urwego rwa leta ruvuyeho, inshingano rusanganwe ziba zifite aho zimuriwe.

Abakozi bamwe ngo barimukana n’inshingano zabo, ariko hari n’abo inshingano zavuyeho cyangwa se ibyo bakoraga bitajyanye n’inshingano z’urwego rushya.

Musonera ati “Abo bashakirwa ahandi iyo hahari mu nzego za leta zitandukanye, kandi ngira ngo hari ingero nyinshi zagiye zibaho nk’igihe MINEAC yahuzwaga na MINICOM bikaba MINEACOM, abakozi bose bagiye babonerwa aho bajya mu nzego za leta. Aho bujuje ibisabwa barahashyirwa, nibo baba bafite ubwihutirwe kurenza undi wese wava ahandi.”

“Ariko biramutse bibayeho ko hari utabona aho ajya, afite ibyo agenerwa n’igihe abihabwa kuko bimara amezi atandatu, muri ayo mezi atandatu ahabwa bibiri bya gatatu b’umushahara yahabwaga. Ayo mezi atandatu akenshi arangira hashobora kuba habonetse indi nzira.”

Igihe ngo ya mezi arangiye hatabonetse igisubizo cy’aho umukozi yakomereza akazi, ahabwa imperekeza.

Musonera ati “Ntabwo aba bafatwa nk’ababuriwe umurimo, kubivuga ubu byaba ari impuha. Icy’ibanze dukora mu izina rya leta ni ugushaka imyanya hirya no hino itarimo abantu bujuje ibisabwa, bakayishyirwamo akazi kagakomeza.”

Imbonerahamwe y’abakozi muri Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba igaragaza ko yari ifite abasaga 30.

Mu yindi myanya y’ubuyobozi yavuyeho harimo n’uw’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro warimo Olivier Rwamukwaya n’uw’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi wari usanzwemo Nsengiyumva Fulgence.

Izo mpinduka nazo zishobora gutuma hari abakozi bashakirwa ahandi bakora.

Tumusiime Francine wayoboraga Minisiteri y'Ubutaka n'amashyamba na De Bonheur Jeanne D'Arc wayoboraga Minisiteri y'Impunzi no gukumira ibiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza