00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta igiye gukora izindi mpinduka ku mushahara wa mwalimu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 May 2022 saa 10:22
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Guverinoma irimo gutegura impinduka mu mushahara wa mwalimu, zizaza zisanga inyongera ya 10% y’umushahara abarimu bahabwa buri mwaka.

Ni inkuru nziza yatangajwe mu gihe ibiciro ku isoko bimaze kuzamuka cyane, ku buryo abantu benshi bagenda bakora impinduka mu byo bahaha.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Gicurasi 2022, ko hari ibyemezo Guverinoma yagiye ifata, kandi n’ubu bigikomeza bigamije kunoza imibereho myiza ya mwalimu.

Birimo ko kuva mu myaka itatu ishize, kuri buri mwaka w’ingengo y’imari abarimu bahabwa inyongera ya 10% ku mushahara bagezeho.

Yakomeje ati "Ubwo ni 10% risanze wa wundi twari twongereye. Ikibazo cyabayemo ni uko umushahara w’ibanze, nk’umwalimu wo mu mashuri abanza washyizeho 10% ku mushahara usanzwe uri hasi cyane. Nko ku bo mu mashuri yisumbuye ho 10% rifite icyo ryongeraho kuko yabaga ahera ku kantu kari hejuru gatoya."

"Ariko ndagira ngo mbabwire ko hejuru y’iryo 10% ryagiye ryiyongeraho n’ubu tugikomeza kongeraho, hari n‘ibindi turimo guteganya bizaba ari byiza mu gihe kiri imbere ku mushahara wa mwalimu ntari butangarize aha kuko ni igikorwa kirimo gutegurwa, twibaza ko kizagira ingaruka nziza ku mushahara wa mwalimu."

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu mwaka wa 2020/21 abarimu babifitiye ubushobozi bari mu mashuri y’incuke bari 7,446, mu mashuri abanza ari 62,913 naho mu mashuri yisumbuye bari 31,910.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, aganira n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko Guverinoma ikomeje gufata ingamba zigamije guteza imbere imibereho ya mwalimu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .