Leta igiye gufasha abanyeshuri ba Kaminuza baheze mu macumbi nyuma y’ihagarikwa ry’umwaka w’amashuri

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 2 Gicurasi 2020 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, iy’uburezi, iy’ubuzima n’inzego zitandukanye, barimo kwiga uko abanyeshuri ba Kaminuza n’amashuri makuru bafashwa gutaha, ni nyuma y’uko hari abaheze mu macumbi bateganya ko amasomo azasubukurwa vuba none akaba yarashyizwe muri Nzeri 2020.

Iyo ugeze aho abanyeshuri ba Kaminuza bakodesha usanga bataratashye kuko ubwo amasomo yahagarikwaga muri Werurwe bari bizeye ko azasubukura vuba, ibi byatumye benshi badasubira iwabo.

Nyuma y’uko inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata yemeje ko amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020 ndetse ingendo zo kuva mu ntara ujya mu yindi zikaba zitemewe, aba banyeshuri baribaza uko bazasubira iwabo ngo bajye gutegereza ko amasomo yongera gutangira.

Umwe mu banyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga ucumbitse mu Murenge wa Gitega, yabwiye IGIHE ko bifuza ko leta ibafasha gusubira iwabo nk’uko byagenze ku biga mu mashuri yisumbuye.

Ati “Abanyeshuri ba Kaminuza twari twiteguye ko amasomo azasubukurwa vuba ariko byashyizwe mu kwa Cyenda, twari twanze gutaha kuko twabonaga nyuma y’iminsi mike tuzasubira kwiga ariko byahindutse. Leta nidushakire uko twasubira mu miryango yacu”.

Akomeza avuga ko ubuzima mu minsi mike butaborohera kuko byanze bikunze na buruse bahabwaga izahagarikwa bitewe n’uko ihabwa umunyeshuri urimo kwiga none bo bakaba batiga. Ibi byatuma batabasha kwishyura inzu ndetse no kurya bikaba ingorabahizi.

Mugenzi we wiga muri Kaminuza y’Amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB), avuga ko iwabo ari mu Karere ka Gatsibo, ariko ubwo ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus zafatwaga atatashye kuko yari yizeye ko nyuma y’iminsi 14 azasubira kwiga.

Ati "Amezi arenga ane asigaye ntabwo twabona uko tubaho kuko twamaze kujyamo umwenda ba nyiri nzu ducumbitsemo. Kurya nabyo biragoye. Dufashijwe gutaha iwacu byaba byiza tukazagaruka amasomo yasubukuwe".

Ingendo mu turere no mu ntara ziremewe ariko udasohoka muri Kigali cyangwa ngo uve mu ntara ujye mu yindi. Bivuze ko abanyeshuri biga muri Kigai cyangwa mu zindi ntara atari ho bakomoka gusubira mu miryango yabo bidashoboka.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yatangaje ko inzego zitandukanye zigiye kwiga uko aba banyeshuri basubira mu miryango.

Yavuze ko bagiye gukoresha iyi minsi ibiri [kuwa Gatandatu no ku Cyumweru], ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi n’izindi nzego kugira ngo aba banyeshuri bashakirwe igisubizo kuko ikibazo cyabo cyumvikana.

Ati “Turafatanya n’inzego z’ibanze zo twamaze kuvugana kugira ngo turebe ahantu abo banyeshuri bari noneho tunarebe n’igisubizo twaha icyo kibazo”.

Yakomeje agira ati “Ubwo abari muri Kigali bajya mu ntara na bo twavugana n’izindi nzego tukareba igisubizo cyahabwa ikibazo nk’icyo cyihariye n’icyakorwa na Minisiteri y’Ubuzima ikatugira inama n’icyakorwa mbere y’uko abo banyeshuri bajya mu ntara ndatekereza ko harimo nko kubapima, nko kureba ese nta cyorezo baba bajyanyeyo, ese ni bazima”.

Imibare yo kuri uyu wa Gatanu yerekana ko umubare w’abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 249, abagera ku 109 bamaze gukira mu gihe abandi 140 bakomeje kwitabwaho.

Hari abanyeshuri ba Kaminuza zitandukanye baheze aho bacumbitse bifuza gusubira mu miryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .