Laboratoire y’Igihugu yarenzwe n’ubwinshi bw’ibipimo bya Coronavirus

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 22 Ukuboza 2020 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko Laboratoire y’Igihugu ihanganye n’ikibazo cy’ibipimo byinshi iri gusuzuma, ku buryo byagize ingaruka ku gihe biri gutwara kugira ngo ibisubizo by’ibyafashwe bitangazwe.

Mu itangazo yashyize hanze, RBC yavuze ko iki kibazo cyatewe n’ubwiyongere bw’ibipimo iyo laboratoire iri gufata.

Yagize iti “Bitewe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus, laboratoire yacu iri gusubiramo ibipimo bya ‘pooled testing’. Ibi byatumye tugira ubukererwe mu gutanga ibisubizo. Turi gukora ibishoboka ngo dukemure ikibazo, twongere dusubire mu mikorere isanzwe.”

‘Pooled testing’ ni uburyo bwo gupima bw’aho ibipimo byose byafashwe bishyirwa hamwe, maze bigapimirwa hamwe, byagaragara ko nta gipimo mu byakusanyijwe kigaragaza ubwandu bwa Coronavirus, ubwo ibisubizo byose by’ibyo bipimo bikaba ari bizima. Iyo hagaragaye ko kimwe mu bipimo mu byakusanyijwe gifite ubwandu, ubwo ibipimo byose bisubirwamo neza buri kimwe kigasuzumwa ukwacyo.

Ubu buryo bwakoreshejwe cyane mu bihugu birimo n’u Rwanda bitewe n’uko buhendutse kandi bugatuma hafatwa ibipimo byinshi icya rimwe.

RBC ntiyasobanuye igihe biri gutwara kugira ngo ibisubizo by’ibipimo byafashwe biboneke, gusa ubusanzwe iki gihe nticyarenzaga amasaha 24.

RBC kandi iherutse guha amavuriro 42 yigenga uburenganzira bwo gupima Coronavirus akoresheje ibipimo bitanga ibisubizo ako kanya, bizwi nka ‘Antigen Rapid COVID-19 Test’.

Ibi bibaye mu gihe n’ubundi mu gihugu hari ubwiyongere bwa Coronavirus, nk’aho mu cyumweru gishize, abagera kuri 655 banduye iki cyorezo, bikageza igipimo cy’ubwandu kuri 2.6% mu Rwanda.

RBC nayo yahisemo kongera ibipimo bifatwa kugira igere kuri benshi, nk’aho ibiherutse byari 4229, ibyatumye umubare w’ibipimo bimaze gufatwa ugera kuri 694.450.

Muri rusange abantu 6.100 bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda, barimo 1.237 bakirwaye na 65 bamaze kwitaba Imana.

Igihe ibipimo byafashwe na RBC bitwara kugira ibisubizo byabyo biboneke gishobora kwiyongera kuko hari gupimwa byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .