Kwizera akeneye 490.000$ azamufasha kwagura umushinga wo gusakaza amazi meza

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 8 Ukuboza 2020 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Imibare igaragaza ko abaturage barenga miliyoni 400 batuye mu bice by’icyaro ku Mugabane wa Afurika batabona amazi meza.

Mu rwego rwo kuziba icyo cyuho, Water Access Rwanda, ikigo kigamije gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi meza itanga ikoranabuhanga rigamije gutuma abantu bagerwaho n’amazi, iri mu rugendo rwo komgera ubushobozi buzayifasha kugera mu bihugu 12 kugeza mu mwaka wa 2030.

WARwanda ifite intego yo kugeza ibikorwa byayo ku bantu barenga miliyoni 30 mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere, ndetse igahanga imirimo 13.000, ikarenga cyane ikigero igeraho uyu munsi.

Umuyobozi akaba n’uwashinze Water Access Rwanda, Christelle Kwizera, yavuze ko bagifite ikibazo cy’amafaranga adahagije kugira ngo hatangizwe ibi bikorwa.

Yagize ati “Nka WARwanda, turi gukora ibishoboka byose mu bushobozi bwacu, gukwirakwiza amazi bisaba igishoro gifatika, ariko nanone nyuma ubona inyungu ndetse n’urwunguko, nshishikariye gushakisha amafaranga yo gushora muri icyo gice, n’ubwo kuba naratangije iyi sosiyete ndi umugore w’umwirabura nabyo bitari byoroshye.”

Gusa Kwizera yavuze ko babonye abashoramari ba mbere bemeye ko bafatanya, ni umuryango wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufite intego yo kurandura ubukene ku Isi witwa “3rd Creek Foundation, ni umuryango ushora imari mu mishinga igamije guhanga imirimo no gushyigikira imishinga ibyara inyungu ku bantu bari mu bukene bukabije.

Umuyobozi wa 3rd Creek Foundation, Gwen Straley, yavuze ko bashoye imari muri Water Access Rwanda kuko yamenyekanye mu gufasha abaturage kubona amazi meza kandi ahendutse, ndetse bakaba babona intego zayo zihuye n’umujyo wabo wo kurandura ubukene.

Yavuze ko kugeza amazi meza ku bantu bituma ubuzima bw’abaturage buhinduka, by’umwihariko ubw’abagore kuko ari bo usanga bahora baremerewe no kujya kuvoma.

Gwen Straley yatangaje ko iyo abagore bazigamye izo mbaraga n’igihe bakoreshaga bajya kuvoma ahubwo bagakoresha amazi ya WARwanda, bituma babona umwanya wo gukora izindi nshingano zubaka.

Ati “Nk’umuryango mutoya, turashaka guhamya ko ubufasha bwacu, bugirira umumaro abafatanyabikorwa bacu ndetse n’abaturage muri rusange. Intego yacu ni uguhamagarira n’abandi bashoramari kuza tugafatanya kugira ngo tugere ku ntego yo kurandura ubukene ku Isi, mu gihe abandi bashoramari batishimira kuba aba mbere mu gushora imari ahantu runaka, twe tubifata nk’ishema.”

Water Access Rwanda ikomeje gushakisha amafaranga azayifasha kugera ku ntego zayo zo kurushaho kugeza amazi meza ku baturage bari mu buzima bubi, ikaba iteganya ko uyu mwaka wa 2020 uzarangira imaze kugeza ku ntego yihaye yo kubona 490.000 $.

Ikigo cya Water Access Rwanda cyatangiye imishinga yacyo yo kugeza amazi meza ku baturage cyane mu bice by’icyaro mu mwaka wa 2014.

Mu Ugushyingo 2019 cyahawe igihembo cya $100,000 muri gahunda ya Africa Netpreneur Prize Initiative, ANPI yatangijwe na Jack Ma Foundation y’umuherwe Jack Ma washinze Alibaba Group, igamije kuzamura ba rwiyemezamirimo bato bo kuri uyu mugabane.

Water Access Rwanda ikorera mu turere dukunze guhura n’ikibazo cy’amazi afasha abaturage mu ngo n’ayifashishwa mu bindi bikorwa nko kuhira. Agezwa ku baturage hifashishijwe ahantu hasanzwe amasoko; iyo bamaze gucukura bakayageraho, bifashisha imiyoboro bacomeka ku ipompo ifatwa nka moteri ifasha kuzamura amazi.

Kwizera Christelle yavuze ko bakeneye ibihumbi 490 $ kugira ngo babashe kugera ku ntego zo kugeza amazi meza ku baturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .