Kwita ku mirire myiza y’abana, isuku n’isukura si iby’abagore gusa -Dr Asiimwe

Yanditswe na Sekamana Mathias
Kuya 25 Kamena 2019 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Umuhuzabikorwa wa gahunda mbonezamikurire y’abana bato, Dr. Anitha Asiimwe, yavuze ko kuboneza urubyaro, imirire myiza, isuku n’isukura, ari gahunda umugabo n’umugore bagomba gufatanya, haba mu bushobozi no mu mirimo ijyanye nabyo.

Ni mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’imirire myiza y’umwana n’isuku n’isukura mu bukangurambaga bwa ‘Baho Neza’ byabereye mu Murenge wa Bwira, mu Karere ka Ngororero, kuri uyu wa Mbere.

Dr Asiimwe yavuze ko kurwanya imirire mibi bireba abagabo n’abagore bafatanyije.

Ati “Niba umugore amaze konsa umwana, umugabo yamushyira ku rutugu kugira ngo ature umubi mu gihe umugore ari gutegura ifunguro ry’umwana. Bizatuma uteka neza koko kandi n’umwana ntahure n’umwanda watuma arwara inzoka n’ibindi.”

Yongeyeho ko umugabo agomba kumva ko guhaha bidahagije, ahubwo ko nawe agomba kumenya kuba yategurira umwana indyo yuzuye, nta gutegereza ko bizakorwa n’umugore.

Yavuze kandi ko kuboneza imikurire y’umwana bitangira kare mu kumuteganyiriza kandi bafatanyije.

Akarere ka Ngororero ni kamwe mu twagaragayemo igwingira n’imirire mibi biri hejuru mu gihugu kuko hari hagaragaye abana barenga 2000 bafite iki kibazo.

Mu murenge wa Bwira baje mu b’imbere bagerageje guhangana n’iki kibazo kuko muri 200 yagaragaragaho, ubu hasigaye abana batandatu gusa bagifite imirire mibi.

Iyi niyo mpamvu yatumye iki cyumweru gitangirira muri aka gace mu rwego rwo kubashimira imbaraga bashyizemo no kubasaba gukomeza kwita ku mirire myiza cyane cyane iy’abana bato.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, nawe yashimye imbaraga zashyizwe mu kurwanya imirire mibi muri aka gace, bihereye mu myumvire kuko ngo n’ubundi ariho byapfiraga cyane.

Ati “Iyo umubyeyi wa hano yahaga umwana ikijumba akakirya, akamusomya ku musururu, yumvaga ko umwana yariye ari ibyo. Ntabwo bwari ubukene kuko n’ubundi icyo twakoze ni ukuganira nabo.Wasangaga umubyeyi avuga ati ‘umwana wanjye ntanywa amata, kandi ntayo yamuhaye ngo ayanjye”.

Yavuze ko bagiye gukomereza kuri ubu bukangurambaga, barwanya amakimbirane mu ngo kuko atuma abana batereranwa mu buryo bwose, hamwe no kongera kubaka uturima tw’igikoni no kwita ku isuku y’ibiribwa.

Abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Bwira nabo bavuze ko zimwe mu ntwaro bari gukoresha barwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana, ari igikoni cy’umudugudu n’urugo mbonezamikurire ababyeyi bigishirizwamo gutegura indyo nziza, ibereye umwana.

Bavuze ko kandi kugira ngo umubare w’abana bafite iki kibazo cy’imirire mibi ugabanuke, ari uko abagore n’abagabo bose bahagurutse bagahuriza imbaraga hamwe bakita ku mirire y’aba bana.

Imyumvire y’ababyeyi, intandaro y’igwingira ry’abana

Ababyeyi bafite abana bagaragaragaho imirire mibi na bo bemeza ko imyumvire no kutabyitaho ari yo mpamvu yatumaga abana bagwingira, kuko ngo icyo bakoze ari ukubyitaho bitandukanye na mbere.

Umwe mu batanzweho urugero yagize ati “Numvaga ko niba nageretse bihagije, napfaga ko bariye, ariko ubu mbyitaho ni nk’akazi.”

Abaturage bo muri Bwira kandi bibukijwe ko iminsi 1000 ya mbere y’umwana ari ingenzi mu mikurire ye y’umubiri mu gihagararo, mu bwenge no kugira ubuzima buzira umuze.

Abaturage bo mu Murenge wa Bwira bitabiriye ku bwinshi ubu bukangurambaga
Dr Asiimwe yasabye ko abagabo n'abagore bafatanya mu kwita ku mikurire y'abana
Abaturage bamenye neza gusobanura akamaro ko kwita ku mwana mu minsi 1000 ya mbere
Meya wa Ngororero Ndayambaje avuga ko impamvu yo kugwingira ari imyumvire
Umwana w'imyaka itanu yatanze ubuhamya ku kamaro k'urugo mbonezamikurire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .