Kwishyura mituweli hakoreshejwe ikoranabuhanga bigeze ku kigero cya 84.5%

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 9 Mutarama 2019 saa 05:58
Yasuwe :
0 0

Kuva umwaka w’ubwisungane mu kwivuza watangira muri Nyakanga 2018, abanyarwanda bitabiriye ku kigero gishimishije kwishyura ubwisungane mu kwivuza bakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (Rwanda Social Security Board-RSSB) cyari kihaye intego y’uko umwaka wa mituweli uzarangira tariki 30 Kamena 2019 abatanze ubwisungane mu kwivuza ari 85%, none mu gihe habura amezi atanu ngo igihe bihaye kigere abamaze kwishyura mituweli bamaze kuba 84.5%.

Mu banyarwanda miliyoni 10.387.909, bagomba kwishyura ubwisungane mu kwivuza muri uyu mwaka, abamaze kwishyura ni miliyoni 8.782.666.

Aganira na IGIHE, Umuyobozi w’ishami rya Mituweli muri RSSB, Rulisa Alexis, yagize ati “Gukoresha ikoranabuhanga mu kwakira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza byorohereje n’abajyaga binubira kwishyura mituweli mu buryo bwa kera kuko byabagoraga. Mu gihe kizaza twifuza ko kwishyura ubwisungane mu kwivuza byagera ku 100%.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubu ahishyurirwa mituweli habaye henshi buri wese ahitamo ahamwegereye, abandi bagakoresha Mobile Money batiriwe bafata urugendo. Ibi ngo bituma ubwitabire bwiyongera.

Umukozi ushinzwe itumanaho muri Rwanda Online ifite serivisi za ‘Irembo’, Ntabwoba Jules, yabwiye IGIHE ko ubu bwitabire bwanatewe n’ubukangurambaga bukomatanyije bwakozwe n’inzego zitandukanye.

Ati “Uburyo bwo kwishyura mituweli ukoresheje ikoranabuhanga kuri telefone bukomeje gutanga umusaruro ushimishije, ikindi ni uko kuvugurura imitangire ya mituweli byateye abaturage imbaraga zo kwishyura kare kandi byabafashije gukoresha umwanya wabo neza, aho guhora mu nzira bajya kwishyura basubirayo guteza kashi n’ibindi.”

Nubwo bimeze bityo ariko bamwe mu baturage bashaka kwishyura ubwisungane mu kwivuza bavuga ko bagihura n’imbogamizi zirimo; kuba hari abajuririye ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo bikaba bitarakosoka n’abandi bavuga ko bibuze mu byiciro by’ubudehe.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza