00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwishyura miliyoni 1 Frw na raporo ya Polisi: Ibisabwa ushaka uruhushya rwo guhinga urumogi

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 24 August 2024 saa 12:30
Yasuwe :

Muri serivisi zitangirwa ku ikoranabuhanga ku rubuga IremboGov, harimo n’uruhushya rwo guhinga urumogi rwaba urw’agateganyo n’urwa burundu cyane ko icyo gihingwa cyemewe guhingwa mu Rwanda.

Muri Kamena 2021 ni bwo hasohotse Iteka rya Minisitiri ryerekeye urumogi n’ibirukomokaho.

Rigena ibigo n’ahandi hantu hakorerwa ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibirukomokaho, itangwa ry’uburenganzira bwo kubikora n’amabwiriza y’umutekano agomba kubahirizwa.

Ubu ushaka guhinga urumogi asaba uruhushya rw’agateganyo rwo gukora ibyo bikorwa mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA.

Urwo ruhushya ni na rwo rufasha rwiyemezamirimo ushaka gukora ubuhinzi bw’urumogi kubona ibyemezo bisabwa kugira ngo abone uruhushya rwa burundu.

Uruhushya rw’agateganyo ruboneka mu minsi ibiri mu gihe urusaba yujuje ibisabwa, serivisi ikishyurwa miliyoni 1 Frw.

Ufite konti ku Irembo n’utayifite bose bashobora gusaba iyo serivisi. Ikigo cyangwa umuntu ushaka gukora ubwo buhinzi agomba kuba afite nimero iranga usora (TIN).

Asabwa kandi kuba afite fotokopi ya pasiporo n’icyemezo gitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB kigaragaza ko uwo muntu akwiriye urwo ruhushya rwo guhinga urumogi.

Ibindi ni ukuba umuntu afite ‘certificat’ y’ishoramari itangwa n’inzego zifibifite ububasha nka RDB, kugaragaza mu buryo burambuye uko ubuhinzi buzakorwa, icyemezo cy’uko ushaka gukora ubwo bucuruzi yanditswe muri RDB.

Ibindi bishobora gusabwa ushaka uruhushya rw’agateganyo rwo guhinga urumogi ashobora gusabwa n’impamyabumenyi iriho umukono wa noteri.

Ushaka uruhushya rwa burundu rwo guhinga urumogi mu Rwanda ku mpamvu z’ubuvuzi na we aruhabwa na RICA.

RICA ibanza gusura aho ubwo buhinzi buzakorerwa harebwa niba hujuje ibyangombwa byose uru rwego rusaba.

Ibintu bikorwa mu minsi 14, ushaka uruhushya akaba yarubonye mu gihe yujuje ibisabwa, ndetse iyo serivisi igatangirwa ubuntu.

Nk’uko bisanzwe na none ushaka uruhushya rwa burundu aba agomba kuba afite nimero iranga usora (TIN), agasabwa n’ibindi bintu 11 bituma yemererwa.

Birimo fotokopi ya pasiporo, kugaragaza mu buryo burambuye uko site izakorerwaho ibyo bikorwa imeze, ibiyikikije mbese uko aho hantu hose hateye.

Uwo muntu kandi asabwa ikigaragaza ko yanditswe muri RDB, icyemezo gitangwa na Polisi y’u Rwanda kigaragaza ko ibyo agiye gukora birindiwe umutekano na raporo itangwa na RDB igaragaza ko iyo mirimo yagenzuwe ku bijyanye no kurengera ibidukikije.

Ushaka uruhushya rwa burundu agaragaza inyandiko ivuguruye ijyanye n’uko azakora ubwo buhinzi, raporo igaragaza abazakora muri ubwo buhinzi, abakozi, n’abandi bantu bashobora kubigiramo uruhare n’ubunararibonye abo bantu bafite.

Barimo nk’umuntu ushinzwe ibijyanye n’ubuziranenge bw’ibikorwa, ushinzwe umusaruro n’abahinzi babaza babarizwa muri ibyo bikorwa.

Agomba kugaragaza kandi raporo y’isuzuma ryakorewe muri laboratwari igaragaza ko ubutaka buzakorerwaho ubwo buhinzi bw’urumogi butanduye, burimo nk’ibyuma, imiti yangiza n’ibindi.

Agaragaza ikindi cyemezo cya laboratwari kigaragaza niba amazi azifashishwa mu kuhira ibyo bihingwa atarimo ibyakwangiriza ibihingwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mu bindi ni uko ushaka uruhushya rwa burundu rwo guhinga urumogi agaragaza impagararizi z’ibyo azapfunyikamo uwo musaruro udatunganyije, n’ibimenyetso yagerageje gushyiraho bigaragaza icyo gihingwa, akanatanga kopi y’uruhushya rw’agateganyo.

Ubu Leta y’u Rwanda yamaze gutegura umushinga wo guhinga urumogi kuri hegitari 134, ruzajya rwifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi.

Akarere ka Musanze ni kamwe mu twagaragaye ko twakweramo icyo gihingwa ndetse ubu imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rutunganya umusaruro w’ubuhinzi bwarwo, ruri kubakwa muri ako karere igeze kure, bigateganywa ko izarangira muri Nzeri 2024.

Ruri kubakwa n’ikigo kizwi nka King Kong Organics, KKOG, aho cyashoyemo miliyoni 10$.

RDB yamaze gutanga hegitari 35 z’ubutaka bwo mu Karere ka Musanze ku bashoramari batanu bagaragaje ubushake bwo kubyaza umusaruro ubuhinzi bw’urumogi.

Ni ibikorwa bikomeje gushorwamo imari cyane kuko muri uyu mwaka a 2024/2025 RDB yateganyije miliyari 2 Frw.

Ahazahingwa urumogi hazashyirwa uburinzi

Umuntu wemererwa guhinga urumogi, ashyira uruzitiro rw’ibice bibiri aho ruhinze kandi hakabaho irondo rihoraho.

Umutekano ucungwa na sosiyete yemewe itanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera, icunga umutekano wo hanze amasaha yose agize umunsi kandi mu minsi yose igize icyumweru.

Ikindi kandi hagomba kuba hari Camera zicunga umutekano n’iminara ifasha muri icyo gikorwa. Hagomba kuba hari kandi ibimenyetso bimyasa; itumanaho rigenzurwa n’ibindi bikorwa bituma haba ahantu hacunzwe neza.

Imibare igaragaza ko ku rwego rw’Isi, umusaruro w’urumogi witezweho kuzamuka aho uzajya winjiza nibura miliyari ibihumbi 197,7 z’amadolari mu 2028, avuye kuri miliyari 28,3 mu 2021. Rushobora gufasha mu ikorwa ry’miti yifashishwa kwa muganga, rugakoreshwa mu nganda, amavuta ndetse n’ibiribwa.

Biteganyijwe ko amasoko akomeye ashobora kugemurwaho urumogi rwo mu Rwanda arimo ayo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada no mu bihugu by’i Burayi.

Ushaka uruhushya rwo guhinga urumogi ubu yarubona anyuze ku IremboGov

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .