Kwishyura amazi hagendewe ku biciro bishya bizatangira mu kwezi gutaha

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Gashyantare 2019 saa 04:18
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura, (WASAC), cyatangaje ko kwishyura amazi hagendewe ku biciro bishya bizatangirana na Werurwe 2019, inyemezabwishyu zabyo zigatangira gutangwa ku wa 5 Werurwe 2019.

Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 28 Mutarama 2019 ni yo yemeje ibiciro bishya by’amazi mu mijyi. Ibiciro bisanzweho byakoreshwaga guhera ku wa 1 Nzeri 2015.

Itangazo ryashyizwe kuri Twitter rigira riti “WASAC irifuza gusobanura ko ibiciro bishya bizatangira gukurikizwa ku nyemezabwishyu zo muri Werurwe 2019, zizatangira gutangwa tariki 5 Werurwe 2019.”

Ibiciro byashyizweho n’Urwego Ngezuramikorere, RURA, ku nganda nta cyahindutse ku kiguzi cya metero kibe imwe kuko cyagumye kuri 736Frw. Ku mavomo rusange naho metero kibe yagumye kuri 323 Frw.

Ku mazi akoreshwa mu ngo habaye impinduka kuko nk’aho bakoresha hagati ya metero kibe 0-5, bazajya bishyura 340Frw kuri metero kibe imwe, avuye kuri 323Frw.

Abakoresha hagati ya metero kibe 5-20 bazajya bishyura 720Frw avuye kuri 331Frw; abakoresha metero kibe 20-50 bishyure 845Frw avuye kuri 413Frw naho abakoresha amazi hejuru ya metero kibe 50 bishyure 877 Frw avuye kuri 736Frw.

Naho ku nzu zitagenewe guturwamo, abakoresha amazi ari hagati ya metero kibe 0-50 bazajya bishyura 877Frw kuri metero kibe imwe, abakoresha hejuru ya metero kibe 50 bishyure 895 Frw kuri metero kibe imwe.

Nk’uko RURA yabitangaje, “Ibiciro byavuguruwe hitawe ku ishoramari rikenewe mu kongera uburyo abantu bagerwaho na serivisi z’amazi nk’uko biteganywa mu mujyi, ibyiciro bishya by’abafatabuguzi hagendewe ku buryo bakoresha mu ngo no mu nyubako zitagenewe guturwa, gusana imiyobo y’amazi no guta agaciro k’ifaranga.”

RURA ivuga ko mu kugena ibi biciro hanazirikanywe ku kurushaho korohereza abashoramari no kwita ku bibazo by’uburyo amazi aboneka. Mu kugena ibiciro kandi ngo yanahawe agaciro ibitekerezo by’abafite aho bahurira na serivisi z’amazi.

Ibiciro bishya by'amazi bizatangira gukurikizwa mu kwezi gutaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza