Ni ubumwa bwatanzwe na RIB ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko umwe mu bakoresha izi mbuga nkoranyambaga yandikiye RIB, avuga ko “ko mbona dutangiye impera z’umwaka tukaba dushima inzego zacu zirimo RIB ko zikomeje kuturinda tunabashima cyane. Ubu muraduteganyiriza iki muri izi mpera z’umwaka? Ubwo bizashoboka ko twishima tunywaless?”
Mu kumusubiza, RIB yavuze ko “birashoboka cyane kwishima abantu #banywaLess ni nabyo tubifuriza kuko ari byo bikurinda kugwa mu byaha bitandukanye. Muri izi mpera z’umwaka icyo tubizeza ni ugukomeza kurwanya icyaha, kandi dufatanyije namwe birashoboka. Tukwifurije gutangira ukwezi k’Ukuboza neza, kuzakubere ukwezi kuzira icyaha.”
Ubu butumwa kandi bwagarutsweho n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, washimangiye ko “ikintu cya #Tunyweless ni ingenzi muri izi mpera z’umwaka, bizafasha mu kwirinda ibyaha.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!