Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza nyuma y’amezi acumi gusura imfungwa n’abagororwa bikomorewe. Byari byahagaritswe ubwo Covid-19 yinjiraga mu Rwanda , ngo hakumirwe ubwandu bwayo.
Itangazo RCS yashyize hanze rigira riti “Ntibikiri ngombwa kwipimisha Covid-19, Usura n’usurwa bagomba kuba barikingije Covid-19.”
Mu bindi byasabwe abasura amagororero, harimo kwambara agapfukamunwa mu gihe cyo gusura, guhana intera, gukaraba intoki cyangwa gukoresha hand sanitizer 2. Izi ngamba zigamije korohereza.
Ni amabwiriza areba abasura amagororero harimo n’abavoka bunganira abafunzwe.
RCS yatangaje ko isura rusange rizakomeza gukorwa buri wa gatandatu naho isura ry’abana rikorwe ku cyumweru cya mbere cya buri kwezi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!