00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batozwa gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda: Abavuye muri FDLR vuba batanze ubuhamya

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 8 August 2024 saa 08:12
Yasuwe :

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, ikomeza kwigurutsa ibyo kurandura umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse ukaba ukigera amajanja umutekano w’u Rwanda, kenshi ivuga ko uwo mutwe utagiteye inkeke kuko nta mbaraga ugifite ndetse ugizwe n’abasaza badashoboye, nyamara ibyo bivuguruzwa n’abawubayemo mu gihe cya vuba, ubu bakaba baratashye mu Rwanda.

Umwe muri abo ni Irakoze Martin w’imyaka 26, wavukiye mu mashyamba ya RDC ndetse aranahakurira, aho yabanaga n’ababyeyi be bari barahahungiye mu 1994 bavuye mu Rwanda.

Bwari ubuzima butoroshye haba kuri Irakoze n’umuryango we ndetse n’abandi Banyarwanda bari mu buhungiro muri icyo gihugu, kuko nubwo yabashije kwiga bigoranye agasoza ayisumbuye, ntiyabashije gukomeza ngo agere ku nzozi cyangwa akore ibijyanye n’ibyo yize ahubwo yisanze mu mutwe wa FDLR akiri muto.

Irakoze kuri ubu yatashye mu Rwanda, ndetse ari gutorezwa hamwe n’abandi nka we bavuye mu mashyamba ya RDC bategurirwa gusubira mu buzima busanzwe, kubana n’abandi Banyarwanda, batorezwa mu kigo cya Mutobo cya Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari Abasirikare (RDRC).

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga i Musanze aho iki Kigo giherereye, yasanze kuri ubu hari gutorezwa icyiciro cya 72 cy’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC, yasanze bamaze kwiga isomo rigendanye n’indangagaciro z’Ubunyarwanda.

Abariyo barimo abahoze ari abarwanyi, abagize imiryango y’abahoze ari abarwanyi ndetse n’abakoranye n’abarwanyi bo ari abasivili. Iyo uhageze bakwakirana urugwiro n’ubwuzu ndetse ukabona ko bafite amatsiko yo kumenya byinshi, abayobozi bakubwira ko benshi muri abo baza bafite ubwoba ariko bukagenda bushira bakisanzura.

Irakoze yavuze ko ubwo yari arangije amashuri yisumbuye, abarwanyi ba FDLR baje mu gace iwabo bari basigaye batuyemo ka Ngungu, bakajyana ku ngufu abana b’abasore bose bari barageze mu ishuri na we arimo, bajya kubinjiza mu gisirikare.

Ati “Twagezeyo baratwigisha tujya ku ikosi, mu 2019 turangije ikosi ubwo dutangira sasa akazi, batubwira ko turi kurwanira kuzataha mu Rwanda, tukazarwana, tukavanaho ubutegetsi bw’igitugu buriho mu Rwanda, ni ko batubwiraga, tukigarurira u Rwanda nk’urwa kera.”

Irakoze avuga ko FDLR kugeza magingo aya igikomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse ikagenda irushaho kwinjiza abarwanyi bashya muri yo biganjemo urubyiruko, kandi byose ibikora nta kiyikoma mu nkokora kuko Leya ya RDC n’igisirikare cy’icyo gihugu byombi biyifata nk’umufatanyabikorwa w’imena.

Ibyo Irakoze abihuriyeho n’abandi bari gutorezwa mu kigo cya Mutobo mu cyiciro cya 72 barimo Rwangabo Jean Damascene na Muhire Emmanuel na bo bamaze ibyumweru bige bageze mu Rwanda, bahamya ko FDLR n’igisirikare cya Congo, FARDC ari agati k’inkubirane.

FDLR na FARDC ni agati k’inkubirane

Muhire Emmanuel wagiye muri FDLR akiri umwana nyuma akaza kuyivamo bitewe no kutumvikana kwagiye kuyirangwamo bamwe bakigumura, yaje kujya mu wundi mutwe witwa APE-SEREN aho yanaboneye ipeti rya Sergeant Major, nyuma atangira kuba n’utoza abinjira mu gisirikare, ibintu yarinze ataha ari byo agikora.

Yavuze ko imikoranire ya FDLR na FARDC atari iya vuba ahubwo ko yahozeho uhereye kera, aho nko mu ntambara ya CNDP, igisirikare cya Congo cyitabaje FDLR, ihabwa ibikoresho, amasasu n’imiti, akavuga ko iyo ntambara na we yayirwanye.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo uyu munsi wa none nabwo ntabwo byagiye kure y’ibyo n’ubundi, FDLR ni yo iri ku ruhembe rw’imbere, isa nk’aho, ari bo basirikare bari imbere, bagomba gufashwa na Congo gutaha, ubu igihari, ntabwo bikiri FDLR gusa, ahubwo imitwe yose iri muri Congo ifite aho ihuriye no kuba abo bantu bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, bababwira ko bagomba gutaha bakajya mu gihugu cyabo,”

“Congo rero ifasha FDLR mu kuyiha ibikoresho, kuyiha amafaranga, kuyiha imiti no kuyiha ibyo kurya n’imyambaro ya gisirikare, kugira ngo ikomeze kuyifasha kurwana, inabaha gahunda yo kugira ngo bazahite bakomeza baza mu Rwanda.”

Muhire yavuze ko ahanini FDLR iba yizezwa ko nimara gufasha FARDC igatsinda izo ntambara, na yo ko izabafasha gutaha mu Rwanda no kuvanaho ubutegetsi buriho.

Ku rundi ruhande Rwangabo Jean Damascene, warwanye intambara nyinshi ari muri FDLR, kuko yayigiyemo amaze igihe gito ahungiye muri Congo, aho yahunganye n’ababyeyi be mu 1994, ubwo we yari afite imyaka 10.

Yavuze ku bijya bivugwa na Leta ya RDC ko FDLR isa n’aho itagihari, ko isigayemo abasaza gusa, ikaba itagira uwo itera impungenge.

Yagize ati “Njyewe uherukayo vuba, ndahamya ko FDLR iri yo, kandi ingengabitekerezo yayo iracyayifite ntabwo yayishyize hasi, inafite umugambi wo kuzanatera igihugu cy’u Rwanda, usibye ko wenda itabishobora, itabigeraho, ariko ibyo bitekerezo irabifite, kwirirwa bavuga rero ngo ntayo ihari ni ukubeshya, ni igipindi cy’abanyapolitike.”

Rwangabo yavuze ko imikoranire yeruye hagati ya FDLR na FARDC yongeye kwigaragaza kuva ubwo umutwe wa M23 wongeraga gutera, FARDC yahurije hamwe indi mitwe yose yitwaje intwaro ariko ku ruhembe hari FDLR, we ahamya ko no kuba Wazalendo igikanyakanya ari uko FDLR irwana ishyizemo imbaraga kuko ibwirwa ko iri kurwana n’igisirikare cy’u Rwanda, atari M23.

Ati “Noneho bigeze muri kino gihe cya M23 barongeye baradukusanya badusubizamo, batubumbira muri Mouvement ya Wazalendo […] Bakusanyije imitwe yose yari iri muri ako karere, barongera barayizana bati noneho igihugu cyatewe ubu ntabyo kwicara, mwese muhaguruke turwanire igihugu cyacu, kuko uwo bari gushaka ni mwebwe natwe,”

“Uko bimeze muri urwo rugamba FDLR ni yo iri imbere na Wazalendo igakurikiraho, kuko usanga iriya FARDC iri kuza ivuga ngo n’ubundi, ni mwebwe mwaduteye, n’ubundi munavuga ururimi rumwe, ntabwo twabizera.”

Yavuze ko mu ntambara FARDC ihanganyemo na M23, bisa n’aho FARDC itayifitemo imbaraga ko ahubwo FDLR n’indi mitwe yibumbiye muri Wazalendo ari yo ibishishikariye, hanyuma FARDC ikabaha ibikoresho byose nkenerwa.

Ati “[FDLR] imbaraga izikura kuri FARDC, barazaga [bakatubwira ngo] muze mufate ibikoresho mujye kurwana, ariko ubwo ibyo bikoresho FDLR ihabwa na FARDC, ibigiramo amakenga na yo, ikavuga ngo hari umunsi umwe FARDC izagirana imishyikirano na M23 ugasanga baratubirinduye kubera ko natwe turi imitwe y’inyeshyamba.”

Avuga ko ku bw’iyo mpamvu iyo FARDC ihaye FDLR ibikoresho, ikoresha ½ ikindi ikakibika, iteganya ko kizayigoboka mu gihe FARDC yagirana ibiganiro na M23 bakiyunga, bikavuga ko ubwo bahita batangira guhiga indi mitwe yitwaje intwaro na FDLR irimo.

Ikindi aba bahoze ari abarwanyi muri FDLR bahurizaho, ni uko ikomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, kugeza ubwo ibyinjiza no mu banye-Congo.

Ikindi ni uko isa n’iyafashe bugwate benshi mu Banyarwanda ikababuza gutaha, ibatera ubwoba ko iyo bagezeyo babafata amajwi barangiza bakabica, ku bw’ibyo ngo iyo hagize umenyekana ko afite igitekerezo cyo kujya mu Rwanda ngo bahita bamwica, n’uwo bimenyekanye ko yigeze kujyayo gusura umuryango we na we baramwica.

Ayo makuru y’ibihuha avuguruzwa na Irakoze, Muhire na Rwangabo n’abandi bari guhererwa amasomo hamwe mu kigo cya Mutobo, bahuriza ku kuba barakiriwe neza mu Rwanda, ndetse ubwoba batashye bafite bukagenda bushira, ubu bakaba bamaze gutuza no kwigarurira icyizere, bivuye ku nyigisho bagenda bahabwa zibategurira kwinjira mu muryango Nyarwanda.

Major (Rtd) Mudeyi Cyprien uyobora ikigo cya Mutobo, yavuze ko kimaze gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare 13,000 bakubiye mu byiciro 71, kuva ku cya mbere cyahageze mu 2001 ubwo iki kigo cyatangizwaga.

Mudeyi yavuze ko icyo bishimira kuva ikigo cyatangira, ari uko gikomeje kugira uruhare mu guharanira amahoro n’umutekano, hafashwa abahoze mu mitwe yitwaje intwaro gusubira mu buzima busanzwe, ndetse no kubatoza imyuga izabafasha kwibeshaho ubwo bazaba basubiye muri sosiyete.

Yavuze ko hakiri imbogamizi ku bijyanye n’inshingano zo kugarura amahoro n’umutekano mu Karere, kuko “Hari ibihugu bigenda biguruntege mu kuba byarangiza iyo mitwe yitwaje ibirwanisho, nka FDLR n’indi mitwe yagiye iyiyomoraho ariko ibitekerezo ari bimwe [...] byarangira ari uko igihugu cyacu gikoranye n’ibyo bihugu duturanye kugira ngo birangize iyo mitwe yitwaje ibirwanisho babasubize mu buzima busanzwe.”

Aha bari mu itsinda baganiriza abashyitsi urugendo rwabo rw'uko batashye mu Rwanda
Abatorezwa i Mutobo bitegura gusubizwa mu buzima busanzwe baba bafite morale buri gihe
Bafite amatsiko yo kumenya byinshi ku Rwanda no guhindura imyumvire
Major (Rtd) Mudeyi Cyprien uyobora ikigo cya Mutobo, yavuze ko kimaze gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare 13,000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .