00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwinjira mu Burundi bisaba kwishyura: Impumeko iri ku mupaka w’Akanyaru

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 29 Ukwakira 2022 saa 11:27
Yasuwe :

Inshuro zitandukanye byagiye bivugwa ko imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ifunguye ndetse n’abaturage b’ibihugu byombi bashobora kugenderana ariko bikomeza kuzamo urujijo, abantu bakibaza ibibazo byinshi.

Ku wa 22 Ukwakira 2022 nibwo Leta y’u Burundi yatangaje ko yafunguye imipaka yose iyihuza n’ibindi bihugu harimo n’u Rwanda, yari imaze igihe ifunze nyuma y’agatotsi kaje mu mubano w’ibihugu byombi.

Ni inkuru yakiriwe neza n’abaturage b’ibihugu byombi bifuza kongera kugenderana nta nkomyi nk’uko byahoze mbere y’umwaka wa 2015 ibihugu byombi bikibanye neza.

IGIHE yageze ku Kanyaru ahari umupaka munini uhuza ibihugu byombi. Mu muhanda uva mu Mujyi wa Huye werekeza ku Kanyaru, harimo imodoka nkeya z’abantu ku giti cyabo ndetse hari n’imwe muri sosiyete itwara abagenzi yatangiye kujya ku Kanyaru.

Mu bigaragarira amaso mu muhanda ku ruhande rw’u Rwanda, abaturage bamaze kwitegura kugira imigenderanire n’Abarundi. Ukigera ku Kanyaru ku ruhande rw’u Rwanda uhabona abantu ndetse na zimwe mu nzu zari zarafunze imiryango zatangiye gufungurwa no gucurizwamo.

Abatanga serivise zitandukanye zirimo amafunguro, ibyo kunywa no gutwara abantu n’ibintu n’ubundi bucuruzi barahari.

Yabaragiye Florida akora akazi ko kotsa inyama mu nzu iri hafi y’umupaka. Yabwiye IGIHE ko agatangiye vuba nyuma yo kumva inkuru ko imipaka yafunguwe. Gusa na mbere ya 2015 ibihugu bikibanye neza yaragakoraga.

Ati “Numvise ko umupaka bawufunguye mpita ngaruka mu kazi kugira ngo nkorere amafaranga ndeke guhora nicaye mu rugo. Mbere ya 2015 ni ko kazi nakoraga ariko notsaga nk’ihene eshatu ku munsi ariko ubu notsa imwe yonyine kuko abantu baracyari bake.”

Kwinjira mu Burundi bisaba kwishyura

Nubwo u Burundi bwatangaje ko imipaka ifunguye, Umunyarwanda uturutse mu Rwanda iyo ageze ku ruhande rw’u Burundi yishyuzwa amafaranga ibihumbi 15 Frw yo kumupima Covid-19 akaba kandi afite Laisser-Passer cyangwa pasiporo kugira ngo yemererwe kwinjira muri icyo gihugu.

Umurundi uturutse mu Rwanda ashaka kwambuka we iyo ageze iwabo nta faranga na rimwe yishyuzwa.

Nyamara kugeza ubu umuntu wese uturutse mu Burundi yemerewe kwinjira mu Rwanda mu gihe afite icyangombwa kibimwemerera ari cyo Laisser-passer cyangwa pasiporo. Nta mafaranga yishyuzwa.

Kuba Abanyarwanda bashaka kujya mu Burundi bishyuzwa ni imwe mu mbogamizi ituma batajyayo bisanzuye.

Yabaragiye ati “Ikintu gisigaye ni uko u Burundi bwavuga ngo kwishyuza Abanyarwanda baje iwacu tubikuyeho noneho tugatangira kwambuka ndetse n’ibicuruzwa bikemererwa kwambuka.”

Umwe mu bakozi bo ku mupaka yabwiye IGIHE ko ku munsi hambuka abantu bagera kuri 200 ariko biganjemo abaturuka mu Burundi baza mu Rwanda.

Abari barasubitse ubucuruzi batangiye kubusubukura

Mu Rwanda amarembo arafunguye

Ku ruhande rw’u Rwanda umupaka urafunguye kandi uwinjiye wese afite ibyangombwa atambuka yemye nta faranga na rimwe aciwe.

Umurundi Nzeyimana Marc yambutse umupaka yinjira mu Rwanda ahagana saa Cyenda z’Igicamunsi kuri uyu wa Gatanu.

Yabwiye IGIHE ko yishimiye kongera kuza mu Rwanda kuko yahaherukaga mu 2018.

Yavuze ko aturutse mu Mujyi wa Bujumbura akaba yerekeje i Nairobi muri Kenya abanje kunyura i Kigali mu Rwanda.

Ati “Nturutse i Bujumbura ngiye i Nairobi mu birori bya Masenge ubayo. Mbere kugira ngo ngere i Nairobi nacaga muri Tanzanie bikamfata nk’iminsi itatu ariko ubu nanyuze mu Rwanda bizihuta kuko ejo nzarara ngezeyo.”

Yakomeje avuga ko yinjiye ku ruhande rw’u Rwanda yerekana Laisser-passer arakomeza nta kibazo.

Umwe mu bakozi ba sosiyete itwara abantu mu modoka rusange yavuze ko nyuma yo kumenya ko umupaka wo ku Kanyaru wafunguwe bahise biyemeze kwerekezayo amaso kuko mbere bahoze batwara abantu mu muhanda Kigali- Bujumbura.

Yavuze ko kuva tariki ya 7 Ukwakira 2022 bafunguye ibiro ku Kanyaru.Ati “Kugeza ubu dufite imodoka eshatu zitwara abantu mu muhanda Kanyaru- Huye- Kigali ku buryo tugerageza guhaguruka buri masaha abiri.”

Yakomeje avuga ko abagenzi bakiri bake ariko bafite icyizere ko baziyongera.

Abaturage bifuza ko ibintu bijya mu buryo

Abaturage bo Mu Rwanda no mu Burundi baganiriye na IGIHE bose bifuza ko inzitizi zihari zikurwaho bakajya bambuka umupaka bemye kandi ubuhahirane bukongera kubyutswa.

Tuyikunde Virginie ati “Urabona ko ibintu bigenda biba byiza mo gakeya kuko abantu barabasha kwambuka ariko twifuza ko inzitizi zose zikurwaho bikongera kumera nka mbere abantu bakaba benshi ndetse n’imodoka zitwara ibicuruzwa zikongera kwambuka n’imodoka zitwara abantu zikambuka.”

Ibi abihurizaho na Nzeyimana Marc na we wifuza ko imipaka ifungurwa neza abantu bakambuka nta mafaranga baciwe kandi n’ibinyabiziga ntibikumirwe.

Ati “Abanyarwanda ni abaturanyi beza ndumva nisanzuye nk’aho ndi mu rugo. Byaba byiza cyane ibicuruzwa byongeye kwambuka n’imodoka zitwara abantu zikambuka nk’uko mbere byari bimeze.”

Kugira ngo imipaka ihuza ibihugu byombi ifungwe mu 2015, u Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida, u Rwanda rukabihakana ahubwo rugashinja u Burundi gufasha abashaka kuruhungabanyiriza umutekano barimo imitwe yitwaje intwaro.

Ibintu byatangiye kujya mu buryo nyuma y’aho Perezida Evariste Ndayishimiye agiriye ku butegetsi mu 2020, hagatangira ibiganiro bigamije kunagura umubano.

Ifungwa ry’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ryahagaritse ubuhahirane hagati y’abaturage b’impande zombi, bishyira mu gihombo benshi mu bacuruzi bakoreraga ibikorwa byabo muri ibyo bihugu.

Mu mwaka wa 2014 mbere y’uko ibihugu byombi bitangira kurebana ay’ingwe, ubucuruzi bwabyo bwabarirwaga muri miliyoni 20 z’amadolari ku mwaka, nyamara mu gihembwe cya gatatu cya 2021, imibare yagaragazaga ko ubwo bucuruzi bugeze kuri miliyoni 0.01 z’amadolari.

Muri Werurwe 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyakazaga umurego, u Rwanda rwahise ruhagarika urujya n’uruza hagati y’impande zombi.

Ku wa 7 Werurwe 2022, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gukomorera urujya n’uruza rw’abantu ku mipaka yarwo yo ku butaka, ariko u Burundi ntabwo bwahise bufungura uruhande rwabwo kuko bwabikoze ejobundi ku wa 22 Ukwakira 2022.

Ku Kanyaru hatangiye kongera kugaragara abantu nyuma y'uko bivuzwe ko u Burundi bwafunguye
Iyi nyubako iri ku Kanyaru yongeye kubona abayigana bashaka aho gucururiza
Imodoka zitwara abagenzi zatangiye kujya ku Kanyaru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .