Kwimura inganda zo mu gishanga i Gikondo bigeze kuri 60%

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Mutarama 2020 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwatangaje ko kwimura ibikorwa byose mu bishanga bikomeje, aho kwimura ibikorwa byo mu cyanya cyahoze ari icy’inganda i Gikondo ubu bigeze kuri 60%.

Imyaka ibaye hafi irindwi Guverinoma y’u Rwanda itangiye kwimura inganda n’ibikorwa by’ubucuruzi biherereye mu cyanya cy’inganda cya Gikondo mu Karere ka Kicukiro, kugira ngo hatunganywe hashyirwe ubusitani bw’icyitegererezo n’ibindi bikorwa nyaburanga.

Inganda zimurwa i Gikondo zerekeza mu cyanya zahariwe, Kigali Special Economic Zone, aho leta yateganyirije ubutaka abahimukira, ku buryo baba basigaranye umukoro wo kuhubaka.

Mu ngengo y’imari ya 2019/2020, umushinga wo kwimura inganda ziherereye mu cyanya cy’inganda cya Gikondo wagenewe Miliyari 8.8 Frw.

Mu ngengo y’imari ya 2018/2019 iki gikorwa cyari cyagenewe miliyari 9.8 Frw, nk’amafaranga agenerwa abahafite ibikorwa ngo bimuke. Muri Nyakanga 2018, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yavugaga ko hakenewe miliyari 30 Frw.

Umujyi wa Kigali uvuga ko kwimura ibikorwa biri mu bishanga ari muri gahunda yo kurengera ibidukikije no kwita ku bishanga by’umwihariko.

Ahavuye ibikorwa by’inganda, Umujyi wa Kigali nawo usubira inyuma uharyoshya. Ubusitani bw’icyitegererezo bwiswe “Gikondo Recreation Park” buri kuhatunganywa ndetse mu 2019 Abanyakigali n’abatembera mu murwa mukuru w’u Rwanda bazatangira kuhasohokera.

Ibyo bikajyana n’uko mu buryo bw’igihe kirekire iki gishanga kizashyirwamo ikiyaga ndetse inyigo zararangiye, imbogamizi isigara ku baturage batuye aho kigomba kubakwa kimwe n’inganda zihakorera, ariko na zo zigeze kure zimurwa.

Umushinga wo kwimura inganda mu gishanga cya Gikondo wari uteganyijwe kurangira mu 2016, gusa ukomeza kugenda wigizwa inyuma bitewe n’ubushobozi buhambaye bisaba.

Kwimura inganda ziri mu bishanga biragendana no kwimura abaturage batuye mu manegeka cyane cyane mu bishanga, aho ibikorwa 7222 nibyo byagombaga kwimurwa mu Mujyi wa Kigali, aho ibirenga 3000 bimaze kwimurwa.

Kwimura inganda za Gikondo bigeze ku rwego rushimishije
Ahimuwe inganda i Gikondo hahita hatunganywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza