Prof. George Kimathi wagumanye inshingano zo kuyobora iyi kaminuza, yatangaje ko mu ntego ze harimo kunoza uburyo bwo kwigisha harimo no kwakira ikoranabuhanga.
Ati “Turifuza gufasha abarimu bacu mu gukoresha uburyo bushya bwo kwigisha harimo no kwifashisha koranabuhanga”.
Muri iyi gahunda, harimo gushyiraho uburyo isomo rishobora kwigishwa hakoreshejwe murandasi, bigafasha abanyeshuri gukurikirana amasomo mu buryo bworoshye kandi bwihuse banabona ibyo bakeneye byose.
Aha Prof. Kimathi yagaragaje ko ikoranabuhanga rishobora kugirira akamaro gakomeye mu myigire n’imicungire y’ibikorwa bya kaminuza.
Mu kugera kuri iyi ntego, Prof. Kimathi, yagaragaje ko hari gahunda yo gushora imari mu bikoresho by’ikoranabuhanga bizabafasha nko gukoresha Microsoft Dynamics 365, Sisitemu ifasha cyane mu gucunga no guhuza ibikorwa mu kigo runaka. Byitezwe ko izagira uruhare muri gahunda zitandukanye zijyanye n’amasomo, imari ya kaminuza n’ibindi.
Mu gukomeza kwagura no kumenyekanisha kaminuza ku ruhando mpuzamahanga, Prof. Kimathi, yashimangiye ko azashyira imbaraga nyinshi mu kubaka ubufatanye n’amashuri mpuzamahanga.
Ati “Ndifuza kwimakaza ubufatanye duharanira ko kaminuza imenyekana ku rwego mpuzamahanga.”
“Urugero, abarimu babiri bacu baherutse kuva mu Burengerazuba bwa Afurika aho bari bagiye kumurika ubushakashatsi bwabo, mu gihe abandi bari i Burayi muri gahunda yo gusangizanya ubumenyi.”
Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri Kaminuza ya Kigali, Prof. Margaret Oloko, nawe yagaragaje inyota yo kwagura ubufatanye bwa kaminuza ku rwego mpuzamahanga.
Muri gahunda ye kandi harimo gufasha abanyeshuri gusozanya ubumenyi bujyanye n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo. Yemeza ko ibi bizagerwaho binyuze mu kubaka ubufatanye n’ibigo byo mu nzego abanyeshuri bigamo.
Yagize ati “Intego yanjye ni ukuziba iki cyuho no kubaka ubufatanye bukomeye kugira ngo ibyo twigisha bize bikemure koko bibazo biriho ku Isi.”
Prof. Oloko yifuza ko uburyo bw’imyigire ku banyeshuri butagarukira mu ishuri gusa ahubwo bwakomeza bakanabona ubumenyingiro, bituma babona amahirwe yo guhangana n’ibibazo biri mu nzego zabo mu buryo bufatika kuko byatanga umusanzu mu iterambere ry’ubukungu.
Dr. Samuel Sindayigaya uyobora ibikorwa by’ubushakashatsi muri Kaminuza ya Kigali, yatangaje ko azashyira ingufu nyinshi mu guteza imbere ubufatanye mu bushakashatsi mu masomo atandukanye.
Agaragaza ko muri iyi kaminuza ishami ry’ubushakashatsi ryabaye igicumbi cyo guhanga ibishya, aho abarimu bahuriza imbaraga ku mishinga ihuriweho mu masomo ajyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa, amategeko ndetse n’ubucuruzi.
Dr. Sindayigaya yagaragaje akamaro ko kubaka uburyo bwo gukora ubushakashatsi buhuriweho, avuga ko “Amashami yacu ntakora ubwayo. Urugero nk’abiga ibiyanye na mudasobwa akenshi bisanga no mu masomo ajyanye n’ubucuruzi, icungamutungo, amategeko ndetse n’ibindi by’ingenzi bibafasha kunguka byinshi mu myigire yabo.”
Dr. Sindayigaya ahamya ko ubu buryo buha abanyeshuri ubumenyi bakeneye ku buryo bashobora gukemura ibibazo byugarije igihugu.
Ati “[...] Abanyeshuri bacu bafite ubumenyi butandukanye, bahita batangira kugira impinduka zigaragara mu gihe gito baba bamaze ku isoko ry’umurimo.”
Hashize imyaka 11 Kaminuza ya Kigali, ikorera mu Rwanda kuko yashinzwe mu 2013. Mu mashami yayo y’i Kigali na Musanze, ifite abanyeshuri basaga 8,500 baturuka mu bihugu 33 bitandukanye.
Yatangiye imirimo yo kubaka inyubako izakoreramo icyicaro cyayo, nyuma y’igihe yari imaze ikodesha aho ikorera kugeza uyu munsi.
Uyu mushinga w’ubwubatsi biteganyijwe ko uzatwara miliyoni 20$ [arenga miliyari 26 Frw]. Iyi nyubako izaba iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura, Umudugudu wa Amahoro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!