00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingamba zafashwe zizatuma porogaramu y’igihembwe yigishwa mu kwezi kumwe mu mashuri abanza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 Kanama 2021 saa 04:52
Yasuwe :
0 0

Mu gihe abanyeshuri biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza batangiye igihembwe cya gatatu gisoza umwaka w’amashuri, abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuze ko bagiye kugendera ku muvuduko udasanzwe kugira ngo babashe kwigisha ibiteganyijwe ku ngengabihe itangwa na Minisiteri y’Uburezi.

Abanyeshuri batangiye amasomo ni abiga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza n’abo mu mashuri y’incuke bari gutangira igihembwe cya gatatu kizasozwa muri Nzeri 2021.

Nubwo ari igihe gito abanyeshuri bagiye kwiga, bamwe mu barezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri babwiye IGIHE ko biteguye kugendera ku muvuduko udasanzwe no gukoresha imbaraga kugira ngo abana babashe kubona ibyo bagomba kwiga byose.

Umwarimu wigisha mu ishuri ry’incuke, Appoline Namwezi, yavuze ko biteguye gufasha abanyeshuri kugira ngo iki gihe gito bafite bakagikoresha neza.

Ati “Ntabwo bose baje ariko abenshi barahari, kandi baje ubona bafite amatsiko yo kwiga. Ubwo rero twiteguye kubafasha muri iki gihe turi guhangana n’icyorezo cya Covid-19 [...] tuzabaha amasomo uko bikwiye tunirinda. Nubwo twari muri Guma mu Rugo ariko abana twabatekerezaga, twari tuzi ko igihe tuzatangirira nubwo cyaba kigufi, tuzabaha amasomo y’ingenzi azabafasha kujya mu mwaka wa mbere.”

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Saint Nicolas, Mushinzimana Adrien, yavuze ko biteguye gukoresha imbaraga nyinshi ngo abanyeshuri bazahabwe amasomo yose ateganyijwe.

Ati “N’ubundi mu bihe nk’ibi turimo twagiye tugira imbogamizi nyinshi, ugasanga rimwe abana bize ubundi ntibize kugira ngo turebe uko twakwirinda. Hagiye habamo byinshi byagiye bituma abana biga nabi. Nk’uko twitwaye mu bihembwe bitambutse kandi abana batsinze neza kuko twakoresheje imbaraga nyinshi, twiteguye ko iki gihembwe gifite igihe gito ugereranyije n’ibindi byatambutse tuzakoresha imbaraga zidasanzwe kugira ngo abana batsinde nk’ibisanzwe.”

Abana bagiye kwiga mu buryo bwihariye

Abanyeshuri bagiye kwiga igihe gito ugereranyije n’ibindi bihe bari basanzwe biga kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze guhindura byinshi kandi cyakunze gukoma mu nkokora gahunda z’uburezi.

Mu mashuri ya Leta n’afashwa na yo yashyizeho uburyo bwihariye bwo gufasha abana kwiga kugira ngo bagendere ku nteganyanyigisho yateguwe kandi umwana usoje umwaka runaka abe afite ubumenyi buhagije mu masomo.

Ibi byatumye hashyirwaho gahunda yihariye, aho abana bazajya biga umunsi wose, bivuze ko batazongera kwiga bahinduranya ngo bamwe bige igitondo abandi bige ikigoroba.

Abana bose bazajya bagera ku ishuri mu masaha y’igitondo batahe saa kumi z’umugoroba nk’uko Umuyobozi wa Group Scolaire Kimisagara, Nsengimana Charles yabivuze.

Ati “Dufatanyije n’ababyeyi twahise dufata ingamba byihuse kandi nziza, abana bazajya bahagera mu gitondo batahe nimugoroba. Birumvikana bariga kabiri. Umwana azajya yiga nibigera saa tanu afate ifunguro hanyuma dukomeza amasomo y’ikigoroba. Ababyeyi babyumvise bamwe bazaniye abana amafunguro abandi bagiye kurya mu rugo.”

Yavuze ko nta mpungenge z’uko abana bashobora kunanirwa mu mutwe bitewe no kumara umwanya munini mu masomo.

Ati “Impungenge zo ntazo, ku ishuri barahakunda kurusha no mu rugo ahubwo ni umugisha ku babyeyi ndetse no ku bana kuko bari kujya bataha bakajya kuzerera. Ubu rero abana baraba bahuze bari kwiga.”

Umuyobozi w’ishuri ribanza ryo ku Ntwari, Uzamukunda Zarida, yavuze ko muri iyi gahunda yo kwiga umunsi wose, bifashisha abarezi bigishaga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza cyane ko bo basoje umwaka.

Ati “Ni byo bagiye gukora igihe gito cyane. Twebwe turacyita igihembwe ariko ni ukwezi kumwe gusa nyamara ibindi bigira amezi atatu. Ingamba twafashe ni uko abana bazajya bazira rimwe bakiga umunsi wose. Twifashishije abarimu bigishaga mu cyiciro cya kabiri, turabamanura baza gutera inkunga abo mu cyiciro cya mbere kandi ibyumba by’amashuri byo turabifite.”

Amafaranga ntazagabanywa ?

Hari bamwe mu babyeyi n’abakurikiranira hafi iby’uburezi bibazaga niba amafaranga umunyeshuri yatangaga ku gihembwe kigizwe n’amezi atatu ari na yo azatangwa muri iki gihe bagiye kwiga ukwezi kumwe.

Abakora mu bigo byigenga bavuga ko amafaranga adakwiye kugabanuka ahubwo ko yari akwiye kwiyongera bitewe n’uko abarimu na bo basabwa gukoresha imbaraga zidasanzwe muri ibi bihe kugira ngo babashe kuzuza inshingano.

Umuyobozi w’ishuri ryigenga ry’itorero ry’Abadivantisiti rya Kigali Adventist School, Murenzi Viateur, yavuze ko amafaranga y’ishuri umubyeyi yishyura agabanyijwe na bo byabagiraho ingaruka bigahungabanya ireme ry’uburezi.

Ati “Birumvikana amafaranga yakabaye agabanuka ariko nkatwe ku mashuri yigenga iyo dufite abarezi tugirana amasezerano y’akazi kandi aba ari ay’umwaka wose. Benshi bavuga ibyo ni uko baba batabizi. Ntabwo bazi inshingano z’ishuri kuko zitarangirira ku kwigisha umwana gusa.”

Yakomeje agira ati “Hari ibyo tuba tugomba abarezi kugira ngo na bo bakore umurimo wabo neza. Kuvuga ngo amafaranga y’ishuri yagabanuka ntekereza ko natwe bitatworohera.”

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Saint Nicolas, Mushinzimana Adrien, yavuze ko kugabanya amafaranga bitakorwa bitewe n’uko ibindi ishuri rikenera bizakomeza gutangwa.

Ati “Birumvikana umubyeyi kubivuga ariko iyo urebye ibintu ishuri rikora bigaragara ko hari ibintu bidashobora gusubiza inyuma ayo mafaranga. Urugero niba ikigo cyishyura ubukode bw’inzu n’ubundi zizishyurwa nk’uko zari zisanzwe zishyurwa. Ku kijyanye n’amasezerano y’abakozi na bo bazahora bahembwa, ibyo bintu bibiri mvuze ni byo binakomeye biva kuri ya mafaranga umubyeyi yishyura.”

Uretse abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashyuri abanza basubukuye amasomo kuri uyu wa 2 Kanama 2021 abiga muri Kaminuza na bo biteganyijwe ko amasomo azasubukurwa tariki ya 9 Kanama 2021.

Amashuri yasabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 barinda n’abanyeshuri ndetse no gushyiraho gahunda yo gufasha abanyeshuri bacikanywe (Catch up program) aho biri ngombwa.

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza bazajya biga umunsi wose kugira ngo babashe kurangiza amasomo yabo ku gihe
Abarimu bahize gukorana umurava
Abiga mu mashuri y'incuke nabo bishimiye gusubukura amasomo yabo
Buri wese ari guharanira kuzuza inshingano ze nubwo igihe ari gito
Abanyeshuri bavuze ko biteguye gutsinda neza nubwo bagiye kwiga igihe gito ugereranyije n'ibindi bihembwe bisanzwe

Video: Dushimimana Joselyne


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .