Iki gikorwa cyabaye ku wa 16 Gicurasi 2025, mu karere ka Huye, ahakorera ishami ry’Ubushakashatsi n’Iterambere rya NIRDA (NIRDA Huye Research Centre) ari na ho IRST yakoreraga ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa mu 1994.
Mu buhamya bwa Jean Pierre Bagambiki warokokeye muri Huye, yavuze ko Abatutsi batangiye kwicwa mu ijoro ryo ku wa 19 Mata 1994, bigizwemo uruhare rukomeye n’impunzi z’Abarundi bari barahungiye mu Rwanda, zabaga ahitwaga i Saga zifatanyije n’interahamwe zo muri Komine Kibayi, Muganza na Nyaruhengeri.
Bagambiki yavuze uko yahungiye muri iki kigo cya NIRDA cyari IRST ko ari cyo cyaberagamo inama nyinshi zo gutegura ibitero, yaje kuhahurira n’interahamwe biganye imuta mu cyobo cyari hafi aho, cyarahacukuwe ngo bajye bagitamo Abatutsi, gusa aza kubanyura mu rihumye akomeza kugenda yihisha mu mashyamba kugeza Inkotanyi zitabaye Huye ku wa 1 Nyakanga.
Yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe rufite yo kuba ruri muri leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda, kuko kuri ubu umwana yiga icyo ashaka mu gihe mbere Jenoside yakorewe Abatutsi ayo mahirwe ntawayahabwaga.
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Birame Christian yasabye Abanyarwanda kuzirikana amateka, gusangira amasomo aturukamo, no kuyasesengura hagamijwe kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri kandi rwiyemeje kugera ku iterambere rirambye. Avuga ko amateka yabo akomeye ari umugozi ubunga uyu munsi n’ejo hazaza heza.
Ati “Kwibuka ni inshingano ya buri wese kugira ngo basubize agaciro abacu twabuze. Muri NIRDA twubakiye ku nkingi eshatu z’ingenzi zirimo iterambere, guhanga udushya no kubaka igihugu, ariko ibyo byose ntibyagerwaho hatabayeho gukorera hamwe no kugira ubufatanye muri byose, ni yo mpamvu dukeneye ubumuntu, urukundo n’ubumwe.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence yavuze ko kugira ngo urugendo rwo kwiyubaka ku Banyarwanda ruzakomeze kuba intambwe idasubira inyuma, bakwiye kubanza gusigasira ibyagezweho kuko bari mu gihugu gifite intumbero nziza.
Yagize ati “Kwibuka bijye biba umwanya wo kwisuzuma mu mitima yacu no kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside, n’icyo ari cyo cyose cyashaka kongera kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.”
Yavuze ko mu myaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Rwanda rwatakaje byinshi ari na yo mpamvu Abanyarwanda bagomba gukomeza kurwana urugamba rw’iterambere kugira ngo igihugu gikomeza kuba paradizo, aho buri wese azababona akabafatiraho urugero rwiza.
Mu rwibutso rw’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri i Huye haruhukiye imibiri y’abari abakozi ba IRST 23 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. No muri NIRDA hari urukuta rugaragaza amazina y’aba bakozi bishwe bazira uko bavutse.








Amafoto: Munyemana Isaac
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!