Ni igikorwa cyabaye ku wa 28 Mata 2025, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, cyitabirwa n’abarimo Umuyobozi mukuru mushya wa MTN Rwanda n’Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust, Alphonse Munyentwali.
Ni igikorwa cyaranzwe no gusura urwibutso kugira ngo baganirizwe uko Jenoside yateguwe, uburyo yashyizwe mu bikorwa ndetse n’ihagarikwa ryayo. Hanerekanywe icyegeranyo gikubiyemo ubuhamya bw’abakorotse ndeste n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, nyuma y’aho bacana Urumuri rw’Icyizere cy’Abanyarwanda.
Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer yavuze ko mu minsi mike amaze mu Rwanda amaze kumva neza imbaraga, ubuntu n’ubutwari bw’Abanyarwanda banyuze mu bubabare utashobora kubonera ubusobanuro.
Ati “Uyu munsi twahuriye hano kugira ngo twibuke kandi duhe icyubahiro ababuze ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tuzirikana ibyabaye, twubahe amateka, tubivuge uko byagenze ntakugoreka, dufatanye tube umwe kandi duharanire ko Ntibizongera ukundi’ biba intero ihoraho.”
Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust, Alphonse Munyentwali yavuze ko buri wese akwiye kugira ubushishozi akishyira mu mwanya w’undi, akumva ko ikibabaje mugenzi we n’ubwo cyaba kitaramugezeho ku buryo bweruye birangira kimugizeho ingaruka.
Umuyobozi muri MTN Rwanda ushinzwe abakozi, Enock Luyenzi yavuze ko kwibuka gusa bidahagije ahubwo bagomba no kuzirikana igihombo gikomeye gituruka ku rwango n’amacakubiri.
Ati “Biradusaba kumva inshingano dufite zo kubaka u Rwanda aho Ntibizongera ukundi ivugwa kandi igashyirwa mu bikorwa. Muri MTN Rwanda, tuzi neza ko kwibuka bigomba kujyana n’ibikorwa. Twiyemeje guteza imbere umuco w’ubwubahane, uburinganire n’icyubahiro hagati yacu no mu miryango dukorera.”
Yavuze ko muri iki gihe igihugu kiri mu minsi 100 yo kwibuka Abanyarwanda bakwiye kwiyemeza kumva neza amateka no kwiga indangagaciro ziharanira amahoro arambye, ubwiyunge n’ubumwe.
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!