00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka31: MTN Rwanda yiyemeje gukomeza guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 29 April 2025 saa 08:00
Yasuwe :

Abayobozi n’abakozi ba sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza gusigasira amateka mabi yaranze igihugu, kurwanya ingebitekerezo ya Jenoside no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 28 Mata 2025, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, cyitabirwa n’abarimo Umuyobozi mukuru mushya wa MTN Rwanda n’Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust, Alphonse Munyentwali.

Ni igikorwa cyaranzwe no gusura urwibutso kugira ngo baganirizwe uko Jenoside yateguwe, uburyo yashyizwe mu bikorwa ndetse n’ihagarikwa ryayo. Hanerekanywe icyegeranyo gikubiyemo ubuhamya bw’abakorotse ndeste n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, nyuma y’aho bacana Urumuri rw’Icyizere cy’Abanyarwanda.

Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer yavuze ko mu minsi mike amaze mu Rwanda amaze kumva neza imbaraga, ubuntu n’ubutwari bw’Abanyarwanda banyuze mu bubabare utashobora kubonera ubusobanuro.

Ati “Uyu munsi twahuriye hano kugira ngo twibuke kandi duhe icyubahiro ababuze ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tuzirikana ibyabaye, twubahe amateka, tubivuge uko byagenze ntakugoreka, dufatanye tube umwe kandi duharanire ko Ntibizongera ukundi’ biba intero ihoraho.”

Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust, Alphonse Munyentwali yavuze ko buri wese akwiye kugira ubushishozi akishyira mu mwanya w’undi, akumva ko ikibabaje mugenzi we n’ubwo cyaba kitaramugezeho ku buryo bweruye birangira kimugizeho ingaruka.

Umuyobozi muri MTN Rwanda ushinzwe abakozi, Enock Luyenzi yavuze ko kwibuka gusa bidahagije ahubwo bagomba no kuzirikana igihombo gikomeye gituruka ku rwango n’amacakubiri.

Ati “Biradusaba kumva inshingano dufite zo kubaka u Rwanda aho Ntibizongera ukundi ivugwa kandi igashyirwa mu bikorwa. Muri MTN Rwanda, tuzi neza ko kwibuka bigomba kujyana n’ibikorwa. Twiyemeje guteza imbere umuco w’ubwubahane, uburinganire n’icyubahiro hagati yacu no mu miryango dukorera.”

Yavuze ko muri iki gihe igihugu kiri mu minsi 100 yo kwibuka Abanyarwanda bakwiye kwiyemeza kumva neza amateka no kwiga indangagaciro ziharanira amahoro arambye, ubwiyunge n’ubumwe.

Abakozi ba MTN Rwanda basabwe gukomeza gusigasira ubumwe haba aho bakora n’aho bajya hose
Abayobizi batandukanye ba MTN Rwanda bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Abayobozi n'abakozi ba MTN Rwanda basuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi, baganirizwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer yashyize indabo aharuhukiye Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bagize umwanya wo gukira ibiganiro n'inyigisho zitandukanye
Abakozi ba MTN Rwanda bacanye urumuri rw'icyizere
Abayobozi ba MTN Rwanda bari gucana urumuri rw'icyizere cy'Abanyarwanda
Abakozi ba MTN Rwanda basabwe gukora ibishoboka byose kugira ngo umwijima waranze amateka y'u Rwanda utazongera kubangamira urumuri rw'icyizere cy'Abanyarwanda
Abayobozi bo mu nzego zitandukanye za MTN Rwanda barimo Umuyobozi ushinzwe abakozi, Enock Luyenzi
Mbere yo gutangira ibiganiro babanje gufata umunota wo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Ltd, Chantal Kagame, Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer n'Umuyobozi wa Aegis Rwanda, Munyentwali Alphonse
Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust, Alphonse Munyentwali yavuze ko buri wese akwiye kugira ubushishozi akubaha ikiremwamuntu nk'uko nawe yiyubaha
Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer yavuze ko bagomba kurwanya ingebitekerezo ya Jenoside kandi bakabungabunga aya mateka
Umuyobozi muri MTN Rwanda ushinzwe abakozi, Enock Luyenzi, yavuze ko kwibuka gusa bidahagije, ahubwo bagomba no kuzirikana igihombo gikomeye gituruka ku rwango n’amacakubiri
Umuyobozi ushinzwe imikoranire n'izindi nzego muri MTN Rwanda, Alain Numa nawe yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi n’abakozi ba sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .