Ni ubutumwa bwatanzwe mu gihe u Rwanda ruri mu Cyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu mezi atatu.
Perezida wa PSP, Nkubana Alphonse, yabwiye abanyamuryango b’iri shyaka ko mu #Kwibuka31 bakwiye gukomeza kuba hafi no gufasha abarokotse Jenoside.
Ati “Mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi barenga miliyoni, ubuyobozi bukuru bw’ishyaka burabasaba kugira uruhare mu gufasha no kuba hafi abarokotse, kwitabira gahunda zose zo kwibuka aho zibera hose mu midugudu mutuyemo.’’
Yibukije ko ari inshingano za buri wese guharanira ko Jenoside yabaye mu Rwanda itazongera ukundi binyuze mu kurwanya ingengabitekerezo y’abashaka kuyihembera.
Ati “Twongere imbaraga mu kwamaganira kure abapfobya n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abanyamahanga banga u Rwanda baruziza iterambere rumaze kugeraho.”
Nkubana yabwiye IGIHE ko banamagana ibikorwa by’ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati “No mu Rwanda Jenoside yatangiye bayireba baraceceka. Ntibikwiye ko ibibazo biterwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitwererwa u Rwanda mu gihe ba nyirabyo ntacyo bashaka kubikoraho.’’
Mu ijambo yavuze ubwo yatangizaga Icyumweru cy’Icyunamo, ku wa 7 Mata 2025, Perezida Kagame, yavuze ko bibabaje kuba ibihugu bikomeye byitandukanya n’ukuri, bigatera umugongo umuzi w’ikibazo cyo muri RDC bikagihindura icy’u Rwanda.
Yagaragaje ko bitumvikana uburyo Abanye-Congo bameneshwa, bagahunga igihugu cyabo ndetse bamwe muri bo bagera igihe bagahabwa ubuhungiro n’ibihugu byo mu Burengerazuba kandi bikabakira nk’Abanye-Congo, ariko ikibazo kikitirirwa icy’u Rwanda.
Yagize ati “Imvugo z’urwango, kwica abaturage bazira abo bari bo, kubakura mu ngo zabo, aha dufite ibihumbi by’abaturage baba mu nkambi, bameneshejwe mu byabo muri Congo […] Mbere na mbere babakira babizi ko ari impunzi z’Abanye-Congo, ntabwo babafata nk’Abanyarwanda. Ibisigaye bikaba ikibazo cyanjye.”
Nkubana uyobora PSP asanga urugendo rwo kwiyubaka Abanyarwanda banyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rukwiye kubaremamo imbaraga zo kwigira no kudatinya abakangisha Igihugu kugifatira ibihano.
Ati “Amateka yacu tuyakuramo imbaraga zidushoboza kwiyitaho no guhagarara ku cyerekezo cyacu cyo kwigira, kunga ubumwe no guhangana n’abashaka kudusubiza inyuma.’’
PSP yasabye urubyiruko kubakira ku butwari bw’Inkotanyi mu rugendo ruganisha u Rwanda aheza hifuzwa.
Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije Iterambere, PSP, ryashinzwe mu 2003. Ni rimwe muri 11 yemewe mu Rwanda. Politiki yaryo ishingiye ku kwimakaza ubwisungane, ubutabera n’iterambere rirambye mu kubaka igihugu kidaheza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!