Ibi Guverineri Rubingisa yabigarutseho ku wa 15 Mata 2025 ubwo mu Karere ka Bugesera ku Rwibutso rwa Ntarama hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 25 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gushyingura iyo mibiri byakozwe ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 5000 bashyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, barimo abarenga 3000 biciwe kuri Kiliziya ya Natarama ku wa 15 Mata 1994.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence yavuze ko bibabaje kuba hakiboneka imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyinguwe, ikaboneka mu buryo bw’impanuka kandi hari abafite ayo amakuru.
Yasabye abafite ayo makuru kugira umutima wo kuyatanga kuko biruhura abarokotse, bakumva ko nibura babashije gushyingura abo babuze muri Jenoside.
Ati “Hari umwe mu bana b’abakobwa warokotse wenyine twari kumwe ejo tuvuye gushyingura abacu mu cyubahiro aratubwira ati ‘ubu ndi umukire muri iki gihugu nta muntu ukize nka njye kuko naraye mbonye umubiri wa mukuru wanjye’. Yari yishimye ku rundi rwego ariko avuga ati ‘kuwubona ni hamana kuko nta wigeze awunyereke mu bantu bose baciriwe imanza na Gacaca’. N’indi mibiri yabonetse kandi ntabwo ari uwaje ngo atunge agatoki, ni imirimo y’ibikorwaremezo yakorwaga”.
Guverineri Rubingisa yatanze urugero rw’ahantu i Nyamirambo byaje kumenyekana ko hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi biturutse ku kutumvikana k’uwishyuraga n’uwishyurwaga ngo ayo makuru atazatangwa.
Ati “I Nyamirambo hariya ku Ryanyuma umuntu yari yarubatse hejuru y’imibiri hanyuma aza gushwana n’uwo babanaga kuko hari amafaranga yajyaga amuha buri kwezi ngo atazatanga ayo makuru. Ashobora kuba yaratinze kuyamuha mu kwezi kumwe cyangwa akamushirana bituma [wa muntu [ aduha amakuru”.
Yakomeje avuga ko “Uko imibiri iboneka buri mwaka turayishyingura ariko ntiba yagaragaye kubera ababigizemo uruhare, ahubwo biva nko ku makimbirane bagiranye cyangwa ibikorwaremezo biri gukorwa. [...] Ibyo bisubiza inyuma amahitamo twakoze yo kuba umwe nk’Abanyarwanda no kubabarira abatwiciye.”
Uwera Grâce wari uhagarariye imiryango ifite ababo bashyiguwe mu cyubahiro i Ntarama, yashimye Leta y’u Rwanda uburyo iha agaciro imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi igashyingurwa mu buryo buhesha agaciro ubuzima bambuwe.
Yagarutse ariko no ku buryo bitera igikomere gikomeye kuba hashize imyaka ingana gutya hari abarokotse Jenoside batarabona ababo bishwe.
Mu Karere ka Bugesera kuva mu gihe cyo kwibuka umwaka ushize hamaze kuboneka imibiri 326 harimo 24 yamaze gushyingurwa mu cyubahiro n’indi 302 ibonetse vuba na yo izashyingurwa muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!