00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka31: Abakora muri GTBank Rwanda basabwe umusanzu mu guharanira u Rwanda rwunze ubumwe

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 23 April 2025 saa 10:07
Yasuwe :

Abakozi n’abayobozi ba banki y’ubucuruzi, GTBank Rwanda PLC basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa umusanzu mu guharanira u Rwanda rwunze ubumwe.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 22 Mata 2025, gitangirana no gusobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni bazira uko bavutse.

Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka, bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abarenga 250.000 baranabunamira mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe bicwa urw’agashinyaguro.

Umuyobozi w’Umuryango Aegis Trust mu Rwanda, Munyentwali Alphonse yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari urugendo ruhoraho kuko ubu Abanyarwanda benshi ari urubyiruko rukwiye kumenya neza ayo mateka kugira ngo atazasubira ukundi.

Munyentwali kandi yagaragaje ko kuba u Rwanda rwarabonye ubwigenge ariko abakoloni bagakomeza kugira ijambo mu miyoborere yarwo byatumye bimakaza ivangura ryagejeje kuri Jenoside.

Ati “Twagize ibyago bikomeye ariko tugira n’amahirwe kuko Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo yahagaritswe n’abanyamahanga ngo tuvuge tuti ‘nibagenda tuzajya he’?. Yahagaritswe n’intwari z’Abanyarwanda; ni twe twayihagaritse kandi ni twe dufite ingufu zo gukumira n’ibizaza. Ayo ni amahirwe akomeye kandi byakozwe n’urubyiruko none uyu munsi tugeze n’aho abandi batwigiraho.”

Isheja Sandrine ukora muri GTBank Rwanda Ishami rya Gisozi watanze ubuhamya, yavuze uburyo mu 1994 Jenoside iba yari umwana ariko yibuka neza inzira ikomeye yanyuzemo kugira ngo arokoke kuko hari benshi bo mu muryango we n’abo bahunganye baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Isheja yaboneyeho gushimira cyane Inkotanyi zatabaye ubuzima bwa benshi na we arimo bakongera kugira icyizere cyo kubaho.

Umuyobozi Mukuru wa GTBank Rwanda, Emmanuel Ejizu yavuze ko ivanguramoko ryazanywe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi ryari rishingiye ku nyungu zabo ariko ko uyu munsi kunga ubumwe ari yo ntwaro yo kubarwanya ndetse no gukomeza urugendo rwo kwiyubaka nk’Abanyarwanda rugikomeje.

Ati “Tugomba kudaheranwa n’agahinda kandi dufite icyizere n’icyifuzo cyo kubona Abanyarwanda bunze ubumwe. Si mu gihe cyo kwibuka gusa, ahubwo ni buri gihe no ku bari muri diaspora intego ikwiye kuba kunga ubumwe kandi bakabihorana. Ntimuzemere amacakubiri cyangwa abantu birirwa bavuga ibyo bishakiye ariko bagamije gucamo abantu ibice cyangwa gutuma abantu banga abandi.”

Ejizu yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wahuriweho ushyirwa mu bikorwa kuko abayikoze bari barabibwemo urwango igihe kirekire, bityo ko mu gihe uyu munsi habaho gushyira hamwe abantu bagambiriye icyiza igisobanuro cya ‘Ntibizongere’ cyagerwaho mu buryo bwuzuye.

Abakora muri GTBank Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Basuye ibice bitandukanye bw'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abakora muri GTBank bashyize indabo ku mva
Umuyobozi Mukuru wa GT Bank Rwanda, Emmanuel Ejizu yandika mu gitabo cy'abashyitsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abakora muri GTBank Rwanda biganjemo urubyiruko
Bacanye urumuri rw'icyizere
Isheja Sandrine ukora muri GT Banki Ishami rya Gisozi watanze ubuhamya, yavuze uburyo mu 1994 Jenoside iba yari umwana ariko yibuka neza inzira ikomeye yanyuzemo ngo Inkotanyi zimurokore
Umuyobozi Mukuru wa GT Bank Rwanda, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wahuriweho ushyirwa mu bikorwa kuko abayikoze bari barabibwemo urwango igihe kirekire
Umuyobozi w’Umuryango Aegis Trust, Munyentwali Alphonse yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari urugendo ruhoraho kuko ubu Abanyarwanda benshi ari urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .