Ni igikorwa cyabaye ku wa 22 Mata 2025, gitangirana no gusobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni bazira uko bavutse.
Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka, bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abarenga 250.000 baranabunamira mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe bicwa urw’agashinyaguro.
Umuyobozi w’Umuryango Aegis Trust mu Rwanda, Munyentwali Alphonse yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari urugendo ruhoraho kuko ubu Abanyarwanda benshi ari urubyiruko rukwiye kumenya neza ayo mateka kugira ngo atazasubira ukundi.
Munyentwali kandi yagaragaje ko kuba u Rwanda rwarabonye ubwigenge ariko abakoloni bagakomeza kugira ijambo mu miyoborere yarwo byatumye bimakaza ivangura ryagejeje kuri Jenoside.
Ati “Twagize ibyago bikomeye ariko tugira n’amahirwe kuko Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo yahagaritswe n’abanyamahanga ngo tuvuge tuti ‘nibagenda tuzajya he’?. Yahagaritswe n’intwari z’Abanyarwanda; ni twe twayihagaritse kandi ni twe dufite ingufu zo gukumira n’ibizaza. Ayo ni amahirwe akomeye kandi byakozwe n’urubyiruko none uyu munsi tugeze n’aho abandi batwigiraho.”
Isheja Sandrine ukora muri GTBank Rwanda Ishami rya Gisozi watanze ubuhamya, yavuze uburyo mu 1994 Jenoside iba yari umwana ariko yibuka neza inzira ikomeye yanyuzemo kugira ngo arokoke kuko hari benshi bo mu muryango we n’abo bahunganye baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Isheja yaboneyeho gushimira cyane Inkotanyi zatabaye ubuzima bwa benshi na we arimo bakongera kugira icyizere cyo kubaho.
Umuyobozi Mukuru wa GTBank Rwanda, Emmanuel Ejizu yavuze ko ivanguramoko ryazanywe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi ryari rishingiye ku nyungu zabo ariko ko uyu munsi kunga ubumwe ari yo ntwaro yo kubarwanya ndetse no gukomeza urugendo rwo kwiyubaka nk’Abanyarwanda rugikomeje.
Ati “Tugomba kudaheranwa n’agahinda kandi dufite icyizere n’icyifuzo cyo kubona Abanyarwanda bunze ubumwe. Si mu gihe cyo kwibuka gusa, ahubwo ni buri gihe no ku bari muri diaspora intego ikwiye kuba kunga ubumwe kandi bakabihorana. Ntimuzemere amacakubiri cyangwa abantu birirwa bavuga ibyo bishakiye ariko bagamije gucamo abantu ibice cyangwa gutuma abantu banga abandi.”
Ejizu yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wahuriweho ushyirwa mu bikorwa kuko abayikoze bari barabibwemo urwango igihe kirekire, bityo ko mu gihe uyu munsi habaho gushyira hamwe abantu bagambiriye icyiza igisobanuro cya ‘Ntibizongere’ cyagerwaho mu buryo bwuzuye.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!