Ni ubutumwa bwashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel, ku wa 6 Mata 2022.
Ubwo butuma bugira buti “Mu gihe twibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, RMC iributsa abanyamakuru ko bakwiye gukora kinyamwuga birinda icyo ari cyo cyose cyaganisha ku guhembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.’’
RMC yibukije abanyamakuru ko bakwiye no kwita ku gukoresha inyito zikwiye mu gihe batara, bakanatangaza izo nkuru zabo.
Ikomeza iti “Ibitangazamakuru bikorera kuri internet hamwe n’abanyamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye nk’uburyo bwo gusakaza amakuru, turabibutsa kugira ubushishozi mu kugenzura no kurekura ibitekerezo bitangwa ku nkuru batangaje hirindwa imvugo z’urwango, amacakubiri n’izikomeretsa.’’
Abanyamakuru bagiriwe inama ko mu gihe bagize gushidikanya ku mvugo ikwiye gukoreshwa bakwiye kwifashisha Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE cyangwa bakagisha bagenzi babo inama.
Itangazo rigenewe Abanyamakuru muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.#Kwibuka28 pic.twitter.com/3d4roDUyTB
— RMC (@RMC_Rwanda) April 6, 2022
U Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu gusa. Kimwe n’imyaka yabanje, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Kwibuka Twiyubaka.’’

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!