#Kwibuka27: RIB yakiriye ibirego 87 by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Cyunamo

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 15 Mata 2021 saa 03:31
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego 87 by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo mu cyumweru cy’icyunamo cyabaye hagati ya tariki 7 na 13 Mata 2021.

Mu birego byose byakiriwe na RIB yasanze ibigera kuri 83 ari byo bifitanye isano n’ingengabitekerezo mu byatanzwe byose.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye RBA ko mu birego bakiriye by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo, ibyinshi bakiriye byakozwe n’abantu bakuze usanga bazi neza Jenoside.

Ibyo birego byatanzwe bishingiye ku byaha bkozwe binyuze mu magambo asesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byagizwemo uruhare n’umubare munini w’abari hejuru y’imyaka 31.

Dr Murangira yagize ati “Twakiriye ibirego 87 ariko dusanga 83 aribyo bifite aho bihuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo. Iyo urebye ku kigero cy’imyaka y’abakora ibyo byaha cyane usanga abenshi bari hejuru y’imyaka 31 kuzamura aho bihariye 65,4%.”

Yakomeje aburira abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka kuko RIB itazihanganira na rimwe umuntu wese izagaragaraho.

Ati " Iyo urebye usanga imibare y’abagaragaraho ibi byaha igabanuka ariko n’iyo yaba ari umwe agomba kubireka tukajya twibuka ibi byaha bitagihari. Ntabwo RIB izihanganira na rimwe ko ibi byaha bibaho kandi Leta yashyizemo imbaraga mu kubirwanya no kubikumira.’’

Ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo bikunze kugaragara cyane mu cyumweru cyo kwibuka. Mu myaka itanu ishize hagaragayemo ibyaha bigera kuri 440 birimo 114 mu 2017, mu 2018 hagaragara ibyaha 72, mu 2019 ho hagaragaye ibyaha 80, mu 2020 ni 91 naho mu 2021 ho hagaragaye 83.

Abantu bagiye mu murima wa Nsabimana André warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uri mu Mudugudu wa Gifumba, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga batemagura insina zose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .