#Kwibuka26: Uko Kayitaramirwa yarokotse nyuma yo guhambirwaho amabuye akajugunywa mu cyuzi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 10 Mata 2020 saa 03:39
Yasuwe :
0 0

Kayitaramirwa Sylivie, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ayirokokera ku cyuzi kiri hagati y’imirenge ya Ruramira na Nyamirama, mu Karere ka Kayonza, nyuma yo kuzirikwaho amabuye abiri yajugunywa mu mazi agahagama ku cyuma cyari kirimo.

Ni umugore w’imyaka 44 kuri ubu ufite abana babiri ndetse akaba akomeje ibikorwa by’iterambere yirengagije ububabare yanyuzemo burimo kwambikwa ubusa n’Interahamwe, zikanamuhambiraho amabuye zikamuta mu mazi.

Tariki ya 7 Mata 1994 ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yatangiraga, Kayitaramirwa Sylivie yari afite imyaka 18 icyo gihe ngo yagiye kwihisha mu misozi yegereye icyuzi cya Ruramira, kuko yumvaga nta muntu wahamusanga.

Ngo yumvaga imiborogo n’amarira y’abatutsi, interahamwe zicaga zigata mu mazi ariko aho yari ari ntakome kuko nawe yashakishwaga.

Ati “Aya mazi mureba hapfiriyemo abantu benshi cyane, interahamwe zaragendaga zikazana abantu babakuye mu ngo zabo bakabambika ubusa barangiza bakabica bakabajugunya mu mazi, ni ibintu byari bikomeye cyane.”

Uko yahambiriweho amabuye yambaye ubusa akajugunywa mu mazi akarokoka

Kayitaramirwa avuga ko ubwo yari yihishe nk’abandi batutsi bose bahigwagwa, interahamwe zaje kumuvumbura zikamujyana ku cyuzi zimwambura imyenda yose ubundi zimujugunya mu mazi zibona aroze avuyemo, ngo zarongeye noneho ziramufata zishaka kumutanyura ariko ntizabyumvikana neza birangira zimuretse.

Ati “Njyewe banyicaga banyambika ubusa, bampambiriyeho ibibuye bibiri kimwe kirereta imbere n’ikindi kirereta inyuma ubundi bantamo bwa kabiri, ubwo banyambika amabuye bwari ku nshuro ya nyuma bari baziko noneho ndi buhite mpfa.”

Akomeza avuga ko kurokoka kwe ari Imana yabikoze ngo kuko yagiye agafatwa ku cyuma cyari gishinzemo hasi bya bibuye bimuvaho asigara akinenetseho, imwe mu Nterahamwe yari ihasigaye ngo yaramutabaye kugira ngo izamugire umugore ariko nabyo birangira Imana imutabaye.

Ati “Niwe woze anyikuriramo aranyitwarira anjyana iwe ambwira ko nzamubera umugore, nyuma yagiye mu gitero agiye kwica ntiyagaruka menya yarahunze niba atarapfuye.”

Kayitaramirwa avuga ko ingabo za FPR-Inkotanyi, zije ari zo zamutabaye zikamuhumuriza ndetse zikongera kumusubiza ubumuntu kugeza ubwo asubiye mu buzima busanzwe akifatanya n’abandi barokotse bakabaho.

Ati “Ubu mfite abana babiri naje gushaka umugabo nyuma, mbayeho nk’abandi banyarwanda meze neza.”

Aracyababazwa nuko imibiri yatawe muri iki cyuzi itaraboneka

Kayitaramirwa avuga ko kimwe mu bintu bishengura umutima we harimo no kuba abantu bishwe bakajugunywa muri iki cyuzi bataraboneka bose.

Ati “Ku munsi umwe nahiriwe baje kuhanyicira, nabonye abantu benshi cyane bazanaga, harimo abo bajugunyagamo gutyo gusa bakabakurikiza ibisongo hakabamo na bamwe babanzaga gutema ubundi bakabajugunyamo ari benshi cyane kuko imisozi yose haturukaga abantu.”

Yongeraho ko kuba imibiri y’abantu bahiciwe yose itaraboneka ngo ishyingurwe bikimubabaza cyane.

Ati “Mbabazwa n’iyo tuje gushaka imibiri yabo tukayibura ariko iyo tuyibonye numva nishimye, ikintu kizakomeza kunshimisha ni igihe imibiri yose y’abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa muri iki cyuzi tuzayibona igashyingurwa mu cyubahiro ni nacyo cyifuzo naha leta yacu.”

Kayitaramirwa yasabye abanyarwanda gukomeza kwibuka biyubaka bagaharanira kugendera kure amacakubiri kuko yoretse u Rwanda.

Uru rugomero rumaze kubonekamo imibiri 72 mu minsi itatu, ruherereye mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Gikaya hagati y’Umurenge wa Ruramira na Nyamirama.

Kuva kera rwifashishwaga mu kuhira ibihingwa birimo umuceri. Amakuru atangwa n’abaharokokeye avuga muri iki cyuzi hajugunywemo abasaga 3000.

Kayitaramirwa kuri ubu afite abana babiri gusa ngo aracyashengurwa no kuba imibiri myinshi yatawe mu cyuzi cya Ruramira itaraboneka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .