#Kwibuka26: RIB yibukije abaturarwanda kwirinda ibikorwa birimo guhohotera abarokotse Jenoside

Yanditswe na Habimana James
Kuya 4 Mata 2020 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko mu gihe u Rwanda rugiye kujya mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturarwanda bagomba kuzirikana ikibahuza bakamagana ikibatandukanya, birinda mu buryo ubwo aribwo bwose ibikorwa birimo guhohotera abarokotse Jenoside.

RIB igarutse kuri ubu butumwa mu gihe tariki 7 Mata, u Rwanda n’Isi muri rusange bazatangira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye u Rwanda n’Isi muri rusange, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ko hari impinduka mu bikorwa byo kwibuka kubera amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Zimwe muri izi mpinduka ni uko nk’igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu Turere ku wa 7 Mata 2020 mu gitondo, cyari giteganyijwe gukorwa n’itsinda rito, nta kizaba.

Abaturage bose kandi bazakora ibikorwa byo Kwibuka bari mu ngo zabo bifashishije itangazamakuru rya radiyo, televiziyo n’imbuga nkoranyambanga, bakurikire igikorwa gitangiza icyunamo kizabera ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, kizakurikirwa n’ijambo nyamukuru ry’uwo munsi.

RIB ivuga ko abaturarwanda bagomba gukomeza guha agaciro ibihe nk’ibi igihugu kiba kigiyemo, birinda ibikorwa byose bibatandukanya na bagenzi babo.

Ivuga ko “Abaturarwanda bagomba kuzirikana kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi, kurigisa cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Hari kandi “Kwirinda kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Uru rwego kandi rwavuze ko abaturarwanda bagomba kwirinda imyitwarire cyangwa ibikorwa bigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu byose bishingiye ko ari uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

RIB ivuga ko abaturarwanda bose bagomba kumenya ko ibi bikorwa byose bigize ibyaha bihanwa n’amategeko mu Rwanda, harimo itegeko Nº 59/2018 ryo kuwa 22/08/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.

RIB kandi ivuga ko uwahura n’ibi byaha yahamagara ku 116 bityo akaba yafashwa.

Ubwo abanyarwanda bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, RIB yari yatangaje ko ibikorwa bihohotera abayirokotse byagabanutse.

Uru rwego rwatangaje ko ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Cyumweru cy’Icyunamo byagabanutse cyane ugereranyije n’imyaka ibiri yabanje.

Ibimenyetso by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye mu Cyunamo cyo ku wa 7-13 Mata 2019, byiganjemo amagambo yabwiwe abacitse ku icumu, bitandukanye n’ibyo bakorerwaga hambere nko gusenyerwa no kwicirwa amatungo.

RIB yakiriye ibirego 72 by’abantu bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside, ita muri yombi abagera kuri 69.

Muri ibyo birego, Intara y’Amajyepfo yatanzwemo 25, iy’Uburasirazuba 27, iy’Uburengerazuba ni bitatu, Amajyaruguru afitemo birindwi naho Umujyi wa Kigali ufite 10.

Mu Cyumweru cy’Icyunamo cya 2018, ibirego by’ingengabitekerezo ya Jenoside byatanzwe byari 72 bivuye ku 114 byabonetse mu mwaka wabanje wa 2017.

RIB yasabye abaturarwanda kwirinda ibikorwa byo guhohotera abacitse ku icumu n'ibindi byatuma bakurikiranwa n'ubutabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .